Imboga n’imbuto wakoresha ukagira uruhu rwiza

Yanditswe: 08-06-2016

Imbuto n’imboga bisanzwe bifatiye runini umubiri wacu bitewe n’ibyo zikungahayeho, ariko ibyo byiza bigera no ku ruhu binyuze mu kuzirya ndetse no kuzisiga ku ruhu. Ubusanzwe imboga n’imbuto hafi ya zose ni ingenzi ku ruhu ariko hari nizo usanga ari ingenzi kurusha izindi arizo tugiye kubagezaho.

Urunyanya : Urunyanya ni ingenzi cyane mu gukesha uruhu cyane cyane ku bafite uduheri duto two mu maso tuba twarabazengereje. Ni rwiza kandi no ku bafite uruhu rw’amavuta rukunze kuyaga cyane kuko iyo uzisizeho ari mbisi bigabanya ibinure bigatuma uruhu rutayagirana. Urunyanya kandi rufasha uruhu gukira inkovu. Fata udusate duto tw’urunynya urambike ku ruhu iminota 15 ku munsi irahagije ngo umumaro warwo ugire ingaruka nziza.

Indimu : indimu nayo ikoreshwa mu gukuraho amabara y’umukara ku ruhu aho ufata agasate k’indimu y’icyatsi ikiri nshya ugakuba aho ufite amabara y’umukara ku ruhu. Indimu ituma untwenge uruhu rukoresha mu guhumeka dufunguka. Mu gihe kandi hari agakoko kakurumye ku ruhu ukumva ubabara cyane gusigaho indimu byagabaya ubwo bubabare no kukurinda kubyimbirwa.

Cocombre : cocombre ni imboga zizwi cyane mu bijyanye n’ubwiza no kwita ku ruhu, ikaba ikize cyane kuri vitamin C ariyo mpamvu ikoreshwa mu gutuma uruhu ruhorana itoto kandi rugacya. Ku bafite uruhu rw’amavuta bahorana utuntu tw’umweru duto dusohoka mu ruhu, Cocombre ituma dushiramo uruhu rugasa neza.

Umutobe wa karoti : umutobe wa karoti wikoreye ukawikamurira utuma uruhu rudasaza vuba bitewe na beta carotene iba muri karoti. Buri gitondo uramutse unyoye umutobe wa karoti wikoreye akarahure 1 byazarinda uruhu rwawe gusaza vuba. Ushobora kandi kurapa karoti ikiri nshyashya mo duto ugasiga mu maso umutobe wayo ukamaraho iminota iri hagati ya 15 na 20 ukabona kubikaraba.

Pamplemousse : pamplemousse nayo iba nziza mu gusukura uruhu rukongera kuba rushya kandi rugacya. Yakoreshwa cyane ku bafite uruhu ruvanze ( urwumutse ruvanze n’urw’amavuta) no ku bafite urw’amavuta.

Izi no zimwe mu mbuto n’imboga wakesha bigatuma ugira uruhu rukeye kandi rudasaza vuba.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe