Uko warwanya ibiheri mu maso ukoresheje Concombre
Yanditswe: 30-05-2016
Kwita ku ruhu ukoresheje cocombre ni byiza kuri buri bwoko bw’u ruhu ariko cyane cyane kuruhu rurwaye ibiheri biba ari akarusho kuko bifasha uruhu gukuraho imyanda no kunoza uruhu.
Ibikenerwa :
- Igice cya cocombre
- Igice cya yawurute (yoghurt) cyangwa itasi y’ikivuguto.
Uko ubikora
- Uhata cocombre ukanayikataguramo uduce duto cyane
- Dusye tumere bk’ubugari
- Shyira mugasorori hanyuma ugashyiramo amata y’ ikivuguto
- Ubivange kugeza bibaye imvange inoze
- Ibyo wavanze byomeke mu maso ukoresheje intoki wirinda kugeza aho amaso azengurukiye no ku munwa
- Birekere ku ruhu rwo maso iminota nka 10 cyangwa 15
- Hanyuma uyikureho na essui main isa neza itoheje mu mazi y’akazuyazi
- Ku bashaka ko amaso yabo aba umweru ushobora gufata utundi dusate 2 twa cocombre ukaturambika ku maso muri iyo minota uba utegereje ko mask ikora neza
Gracieuse Uwadata
Ibitekerezo byanyu
31 mai 2016, 01:39, yanditswe na Aline
murakoze cyane ,ndabakunda
31 mai 2016, 07:21, yanditswe na rosine
murakoze cyane arikose utwo dusate twa cocombre uturambika mumaso imbere ?
2 juin 2016, 14:49
Ibi wabikora kangahe mu cyumweru ?
24 juin 2016, 17:45, yanditswe na Uwineza
Iyo ukoze iyi masque ukomeza gukoresha izindi produits wakoreshaga nk’isabuni, amavuta,.... cyangwa urabihagarika ?
Ikindi bikorwa inshuro zingahe ? Ubihagarika ryari ? Murakoze