Uburyo bwiza bwafasha umuntu ufite uruhu rwumye
Hari abantu usanga bafite urushu rwumye rudafata amavuta bikanatuma rukanyarara cyane. Ku bantu bafite bene urwo ruhu hari uburyo baba bagomba kwitararika uruhu rwwabo rukaba rwakoroha rukareka guhora rwumye.
Dore ibyo bakitwararika
Gukaraba amazi y’akazuyazi ; ku bantu bafite uruhu rwumye ni byiza ko boga amazi y’akazyuyazi ariko na none ukirinda amazi ahsyushye cyane kuko atuma uruhu rwuma kurushaho
Kwisiga amavuta utaruma cyane : Igihe umaze kwihanagura ni byiza ko uhita wisiga amavuta kugirango uruhu rutuma cyane rukanga gufata amavuta
Kumenya ubwoko bw’amavuta ajyanye n’uruhu rwawe : Iyo ufite uruhu rwuma cyane amavuta wisiga amavuta ya lotion arimo glycerine cyangwa se ukajya ubanza glycerine ku mubiri ukabona gukurikizaho amavuta. Iyo ayo mavuta atagufata wisiga gikotori cyangwa se amavuta ya crème kuko umubiri wawe uba ukeneye amavuta ariko amavuta menshi kurusha amazi.
Gukoresha ama produits atuma uruhu rutoha( moisturizing products) : Igihe ugura amasabune n’amavuta byo gukoresha ku ruhu rwumwe ugomba kubanza kureba ko azatuma uruhu rwawe rutoha kuko hari ubwo usanga hari produits zumisha uruhu.
Kwirinda gukuba uruhu cyane : Hari abantu boga ibyogesho bikomeye kandi bagakuba uruhu rwabo cyane ku buryo usanga amavuta y’uruhu ashiraho bikagora uruhu kongera gukora ayandi. Ni byiz ako wayitamo ibyogesho byorohereye kuko uruhu ntabwo rukenewe gukubwa nk’isafuriya.
Kurya ibiribwa bifasha uruhu gutoha : hari ibiribw abifasha uruhu gutoha uba ugomba kwitaho mu gihe ufite uruhu rwuma. Hari : avoka, ibijumba by’umuhondo, amavuta ya elayo, imboga za epinards n’izindi mboga z’icyatsi, imbuto n’amagi.
Ibyo ni bimwe mu bintu byagufasha kugira uruhu rutoshye mu gihe wari usanzwe ufite uruhu rwumye ruhora rukanyaraye.
Gracieuse Uwadata
Ibitekerezo byanyu
29 avril 2016, 07:54, yanditswe na Tity
Murakoze,muzatubyire Ibyowakora Kugirango Woroshye Muntoki Kubafite Ahakomeye.