Sobanukirwa n’uruhu rw’amavuta nuko warwitaho

Yanditswe: 23-05-2016

Hari ubwo ibibazo by’uruhu ugira ubiterwa no kuba udasobanukiwe ubwoko bw’uruhu rwawe nuko warufata ugasanga uhorana ibibazo ku ruhu kuko utabisobanukiwe. Ni muri urwo rwego tugiye kureba ubwoko bw’uruhu ruba rufite amavuta menshi ( peau grasse) nuko warufata neza rugasa neza.

Ibiranga uruhu rw’amavuta

Uruhu rw’amavuta rukunze kurangwa no kurwara uduheri duto twinshi mu maso ugasanga runafite twa tuntu tw’umweru dusohoka mu ruhu cyane cyane ku mpande y’izuru, ku kananwa no mu gahanga kandi ugasanga rukunda kuyaga cyane.

Ibitera uruhu rw’amavuta

Kugira uruhu rw’amavuta biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo kuba ari umurage wakomoye ku bo wavutseho, ihindagurika ry’imisemburo ( ubugimbi n’ubwangavu, gutwita, imiti yo kuboneza urubyaro,..) , umunaniro, kunywa itabi n’ihindagurika ry’ikirere.

Uko uruhu rw’amavuta rugomba gusukurwa
Ni byiza ko iyo ufite uruhu rw’amavuta urusukura neza byibura kabiri ku munsi ( mu gitondo na nimugoroba kandi ukirinda kurarana ibirungo uba wisize ku manywa kuko bituma amavuta yo mu ruhu rwawe yivanga n’imyanda bigapfuka aho uruhu rugomba guhumekera bikazabyara ibiheri.

Mu rwego rwo kwirinda twa tuntu tw’umweru tuza ku ruhu rw’amavuta ushobora gukora mask y’ibumba ry’icyatsi watobye mu mazi byibura kabiri mu kwezi. Iyo mask ugomba kuyishyira ku ruhu nta mavuta ariho.

Amavuta ajyanye n’uruhu rw’amavuta

Mu gihe kandi ufite uruhu rw’amavuta ugomba no kwitonda mu mavuta wisiga ndetse na poudre ukoresha ukabanza kureba ko bijyanye n’uruhu rwawe ( biba byanditseho ko ari iby’uruhu rw’amavuta mu gifaransa akunze kuba yanditseho ngo “non comédogène"

Ibyo ni ibiranga uruhu rw’amavuta ndetse nuko ugomba kurwitaho kugirango rube uruhu rusa neza.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe