Impamvu umubyeyi utwite agomba kurya Watermelon

Yanditswe: 10-04-2016

Kurya watermelon ku mubyeyi utwite ni ingenzi cyane ku buzima bwe bwite no ku buzima bw’umwana uri mu nda,hano hakaba hari impamvu z’ingenzi umugore utwite aba agomba kuyirya nibura inshuro imwe ku munsi.

1.Watermelon ni ibiryo by’umwana uri mu nda ya nyina kuko ikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye nka vitamin A,C,B6,potassium na magnesium.Ibi byose bikaba bigira uruhare rukomeye mu gukuza ubwonko bw’umwana.

2. Kurya watermelon kandi ku mugore utwite bigabanya ibyago byo kurwara indwara zibasira umutima n’igifu kuko ifasha mu igogorwa ry’ibiryo.

3. Umubyeyi utwite akarya watermelon nibura buri munsi aba afite amahirwe yo kutarwaragurika cyane cyane indwara zoroheje z’abagore bahorana nko gucika intege n’ibindi kuko isukari n’amazi ya watermelon akiza umunaniro wa hato na hato.

4.Watermelon kandi ni urubuto rwongerera imbaraga umuntu wese ukunda kuyirya cyane cyane ku mugore utwite,kandi bikaba byiza iyo yihase kuyirya mu gihembwe cya gatatu,umwana amaze kuba mukuru n’umubyeyi amaze gusa n’ugira imbaraga nkeya,kubera imyunyu ngugu ibamo imwongerera imbaraga mu mubiri.

5.Kugira umubiri uhehereye n’amazi ahagije mu mubiri ni ngombwa ku mubyeyi utwite kandi amazi ya watermelon agira umumaro nk’uwo kunywa amazi asanzwe ku mubyeyi,bityo ashobora kuyirya no mu kimbo cy’amazi.

Iyi niyo mimaro yo kurya watermelon ku mugore utwite,ni nayo mpamvu aba agomba kuyirya nibura igisate kingana na 1/4 cyayo buri munsi.

Source;elcrema
NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.