Uko wakuraho amabara y’inzobe aza ku mubiri

Yanditswe: 16-05-2016

Hari amabara y’inzobe ( les taches brunes) ajya aza ku mubiri ahantu hatandukanye haba mu maso ku maboko, ku maguru n’ahandi ugasanga yangije umuntu. Ayo mabara akunze kuba ari mato mato ahanini aterwa n’izuba cyangwa se no gukura, hari uburyo wayivura umubiri wawe ugasa nkuko wahoze.

Dore uko wabigenza :
Koresha umutobe w’indimu kuko indimu yifitemo acides za AHA zituma ituremangingo tw’uruhu twongera kuba dushya. Iyo ayo mabara yabaye umukara aho kuba inzobe akaza ku ntoki no ku maboko naho umutobe w’indimu wagufasha.

Ufata umutobe w’indimu ugakozamo akagatambaro keza cyangwa se ipamba ubundi ugasigasa ahari amabara. Bikore kabiir ku munsi mu gitondo na nimugoroba.

Icyitonderwa ; Ku bantu bafite uruhu rwumye cyangwa se bakunze kugira ama allergies ku ruhu bagomba kwirinda gukoresha ubu buryo.

Ikindi wakoresha ni ibitunguru bitukura aho ufata igitunguru kimwe ukagikata ukagikamuramo umutobe wacyo ukawushyira mu impamba ubundi ugakubisha ahari amabara. Utabashishijekubona uko ukamura umutobe w’igitunguru ufata igitunguru ukagikata ubundi ukagikubisha ahari amabara.

Iyo umaze gushyiramo umutobe w’igitunguru ubirekeraho iminoto 15 ukabikaraba n’amazi y’akazuyazi. Bikore buri munsi.

Ubu ni uburyo wakoresha mu kuvura amabara y’inzobe aza ku ruhu rwawe ukabona arakubangamiye.

source : Afriquefemmes

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe