Uko wakwisiga ibirungo ugasa n’ufite ubwiza karemano

Yanditswe: 07-06-2016

Hari ubwo abantu bisiga ibirungo ugasanga aho kubona isura y’umuntu igihe umwitegereje ubona ibirungo yisize. Mu rwego rwo kubyirinda rero, hari uburyo wakwisiga ibirungo ugasa neza ukagaragara nkaho ari ubwiza bwawe karemano.

Uko wasiga isura: mu gusiga isura kandi ushaka kugaragara nk’utishyizeho ibirungo urabanza ugashyiraho crème itanga gutoha ku ruhu ukanogereza ku ruhu rw’isura gahoro gahoro. Iyo umaze kwisiga iyo crème urenzaho crème yagenewe isura ( crème teintée mu maduka y’ibirungo wayisangamo). Renzaho poudre. Mu rwegp rwo kugirango use neza uri naturel wirinda gusiga pudre nyinshi mu gahanga no ku zuru. Ubishatse warenzaho aga font de teint gake.

Uko wasiga ibitsike: niba usiga tiro mu bitsike byawe koresha ibara rijya kuba umutuku wijimye ( marron) kuko umukara ugaragarira amaso cyane. Kandi nabwo mu gusiga wibande hagati mu ntangiriro no mu mpera ugende ugabanya. Ushobora no gusokoza gusa ntugire icyo usiga mu bitsike.

Ku maso: sigaho tiro cyangwa se eye liner y’umukara cyangwa se umutuku wijimye kuri 1/3 cy’umurongo uzengerutse ijisho. Ntugeze hirya aho riherera. Renzaho aka mascara gake usokoze neza ingohe zawe niba usanzwe uzisikoza ukoresheje uburoso bwabugenewe.

Ku munwa: ku munwa naho ntabwo usigaho byinshi, wirinda ibintu bishashagirana. Koresha rouge a levre ijya kwijima, bikaba byiza iyo isa n’uko iminwa yawe isanzwe isa cyangwa se yegereje ibara ryayo.

Ku bantu badakunda ko ibirungo bibagaragaraho cyane, ubu ni bumwe mu buryo bwakoresha bagasa neza kandi n’ibirungo bisize bitagaragara cyane ngo biganze uko basanzwe bagaragara iyo nta kintu na kimwe bisize.

Source: Afriquefemmes

Forum posts

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.