Icyo wakora igihe ukora siporo ukuzana ibyuya binuka mu musatsi

Yanditswe: 15-04-2016

Hari abantu bamwe usanga bakunda gukora siporo cyangwa se n’igihe bagenda ku zuba mu mutwe hakazamo ibyokere bigatuma umusatsi uhumura nab cyangwa se ukanaribwa.

Mu gihe uziko ibyo bikunda kukubaho dore icyo wakora :

Mbere yo gukora siporo jya ubanze uzirike neza imisatsi yawe. Nyuma yo gukora siporo ni byiza ko wakaraba mu mutwe kuko haba harimo ibyokere bishobor gutuma hahumura nabi cyangwa se bikagukurira uburibwe.

Uramutse udashobye koga mu mutwe, hanagura mu mutwe na essui main ugeze hasi aho umusatsi utereye cyangwa se ukoreshe seche ariko wirinde gushyiramo umuriro mwinshi.
Kwicara ahantu hari umuyaga mwiza ukajya ukora mu musatsi nabyo bituma ibyokere n’umpumuro mbi bishiramo.

Ibuka ko atari byiz aguhita usigamo amavuta mu mutwe hakirimo ibyokere. Icyiza nuko igihe utoze mu mutwe ngo ibyo byokere bivemo waba uretse gusigamo aamvuta kuko ashobora gukurura imyanda n’impumuro mbi mu musatsi wawe.

Source : afriquefemmes.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe