Ibizakwereka ko utwite utiriwe ujya kwa muganga

Yanditswe: 07-06-2016

Iyo wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye kandi igihe wakaboneyeho imihango kikaba kirenzeho icyumweru kuzamura ; ushobora kuba utwite. Gusa kubura imihango sibyo byonyine byerekanako waba utwite.

Hano twakusanyije ibindi bimenyetso byerekana ko waba utwite.

  1. Amabere arabyimba ndetse ukumva aremereye ku buryo nk’iyo wunamye wumva ameze nkagiye gutakara. Ibi biterwa nuko imisemburo iba iri kwiyongera
  2. Ururenda ruriyongera. Si ukwiyongera gusa ahubwo runaba umweru dede, gusa ntiruba runuka cg ngo rurenduke.
  3. Kuremererwa umutwe. Ibi birangwa no kumva isereri ndetse kuri bamwe yumva ameze nk’ugiye kugwa ku buryo yiyicarira
  4. Guhurwa. Nubwo ubusanzwe ibi biboneka guhera ku cyumweru cya karindwi, kuri bamwe batangira guhurwa no mu cyumweru cya kabiri. Aha ibiryo bimwe na bimwe wanakundaga wumva biguhumurira nabi
  5. Kunyaragurika no gusuragura kenshi. Nibyo koko ku nda ikiri nto unyara kenshi ndetse n’imisuzi ikaba yakwiyongera
  6. Isesemi no kuruka mu gitondo nicyo kimenyetso gituma abenshi bahita bemezako utwite
  7. Umunaniro. Uyu munaniro udasanzwe ujyana no gucika umugongo nacyo ni ikimenyetso. Unanirwa nta n’ikintu wakoze
  8. Ibara ry’igitsina rirahinduka. Nubwo abenshi tuzi ko igitsina cyirabura nyamara burya iyo wasamye imiyoboro ijyanamo amaraso menshi bityo mu mwinjiro mo imbere hagasa n’umutuku wijimye.

Igihe rero wakoze imibonano idakingiye ukaba udaheruka imihango ; nubona bimwe mu bimenyetso tuvuze haruguru uzihutire kwipimisha kwa muganga ushire amakenga kuko ushobora kuba utwite.

Byatanzwe na Phn, Biramahire Francois

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe