Umumaro wa Vitamin A n’ibyo ibonekamo

Yanditswe: 28-04-2016

Vitamin A ni intungamubiri umubiri wacu ukenera dore ko buri karemangingo kose kagize umubiri wa muntu gakenera iyi vitamini. Sobanukirwa biruseho umumaro w’iyi Vitamin n’ibyo wayibonamo :

Iyi vitamini akamaro kayo k’ingenzi ni ugutunganya imikurire n’uburyo uturemangingo tugenda twicagagura dukora utundi. Inafasha kandi umubiri mu gukora insoro zera zizwi nk’abasirikare b’umubiri mu gihe umubiri ukeneye kurwanya indwara cyangwa mikorobi zawinjiyemo.

Si ibyo gusa kuko vitamini A igira uruhare mu gutunganya amagufa no gutuma uturemangingo two mu mubiri imbere tugira ubuzima bwiza. Icyo tutakibagirwa kuvuga nuko iyi vitamini ari ingenzi mu gutuma amaso yacu akora neza, ndetse ikaturinda kutabasha kubona neza iyo bwije.

Gusa abanywi b’itabi bagomba kwitondera gufata inyongera zirimo beta-carotene nyinshi (ariyo izwiho gufasha vitamini A), kuko bishobora kubongerera ibyago byo kurwara kanseri y’ibihaha, ariko bafashe igipimo gikwiriye nta kibazo.

Iyi vitamini iboneka he ?

Iyi vitamini iboneka mu biribwa byaba ibimera cyangwa ibikomoka ku matungo.
Mu bimera aho tuyibona h’ingenzi ni mu mbuto nka pome, amacunga, watermelon, n’imyembe.

Mu mboga tuyibona mu bitonore ( ibishyimbo bitaruma), urunyogwe( amashaza ataruma) , karoti, epinari, ubushaza bwumye na broccoli (ubwoko bumwe bw’amashu). Iboneka kandi mu nyanya, ibirayi na poivron. Inaboneka kandi mu ngano.

Mu bikomoka ku matungo iboneka mu magi, inyama y’inka n’iy’inkoko, amafi n’ibindi biva mu nyanja nk’indagara, no mu mata n’ibiyakomokaho.
Icyitonderwa

Nubwo bidakunze kubaho ko iyi vitamini yarenga urugero mu mubiri, ariko ku bantu bakunda kurya amafi cyane kimwe n’abafata imiti yongera iyi vitamini mu mubiri, bashobora kugira iyi vitamini irenze iyo umubiri ukeneye. Iyo yabaye nyinshi birangwa no kuruka n’isesemi, isereri, kuribwa umutwe no kureba ibicyezicyezi. Ingaruka ni ukudakura neza kw’amagufa, kumagara umubiri no kurwara umwera, hamwe no kurwara amagufa.

Imirire mibi nko kutarya imbuto n’imboga niyo mpamvu y’ingenzi itera kugabanyuka cyangwa kubura kw’iyo vitamini. Bikunze kuba ku bana batabona imfashabere ihagije. Iyo bibaye, birangwa no kutabasha kubona neza cyane cyane nijoro cyangwa kutabona bya burundu.

Binagabanya ubudahangarwa bw’umubiri bityo indwara z’ubuhumekero, kudakura neza, guhitwa bitewe na mikorobi, no kutabasha gukira vuba, bikibasira uwabuze iyi vitamini.

Iyo bibaye rero nta kindi gikorwa uretse guha umurwayi imiti imwongerera iyi vitamini no guhabwa indyo yuzuye agakurikiranwa umunsi ku wundi.

Byatanzwe na Phn Biramahire François, impuguke mu mikoreshereze y’imiti

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe