Impamvu zitera ihungabana n’ibimenyetso byaryo
Hari ubwo umuntu agira ihungabana,cyane cyane mu gihe cyo kunamira abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994,akagaragaza ibimenyetso bitandukanye ariko nk’uwo bari kumwe ntamenye neza ikibazo uwo muntu yagize cyangwa impamvu yabimuteye,niyo mpamvu tugiye kurebera hamwe zimwe mu mpamvu zishobora gutera umuntu ihungabana n’ibimenyetso bigaragaza uwahungabanye twifashishije inyandiko ikubiyemo ikiganiro kirambuye ku ihungabana cya komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside (CNLG).
1.Ingero zimwe na zimwe z’impamvu zitera ihungabana
Gukomereka, gutemwa
Kubona aho abantu bicwa cyangwa bakomeretswa
Kwumva abantu batabaza cyangwa bavuza induru
Guheka intumbi cyangwa abantu bakomeretse
Kwihisha mu ntumbi
Gufatwa kungufu
Gusenyerwa, gutwikirwa
Kwicirwa n’uwo uzi
Guhunga, gutana n’abawe
Guhatirwa ikibi utashoboraga kugikora
Kwihakanwa n’uwo wizeraga
Gushinyagurirwa n’ibindi bibi byinshi
Ibintu nk’ibyo bisiga mu mutwe w’umuntu urwibutso rushobora kuzamubabaza
ubuzima bwe bwose.
2.Ibimenyetso biranga uwahungabanye
Ibimenyetso biranga abahungabanye biri ukwinshi,bimwe muribyo ni ibi:
Kurota ukanuye, bakakubona ugenda naho wibereye mu bindi,
Guhora wikanga, ushiguka nkaho byabindi byabaye byongeye kugaruka,
Gohorana ubwoba wikanga igiti n’isazi,
Kubura ibitotsi cyangwa ugasinziranabi,
Guhora utekereza ibyakubayeho,
Gusubira inyuma: umwana akongera kwituma ku buriri, konka urutoki, kureka kuvuga,
Kudashaka kurya, umwana akarya adashaka cyangwa akaryagagura,
Kurwaragurika ntihagire akarwara kamucaho,
Kurangara (ngo umwana ntacyumva, ntawamenya ibyo yiberamo,...),
Guhorana agahinda
abana bato bagahora barira nta mpamvu,
Abana bato bakunda kwihambira ku bantu bakuru ntibabarekure ndetse n’abo batazi,
Guhorana umushiha no kugira amahane, agasa n’udashaka umwegera cyangwa umuvugisha,
Kunywa ibiyobyabwenge (inzoga, itabi, urumogi),
Kutagira uwo yizera,
Kutisukura, kuvuga amagambo menshi kandi aterekeranye.
Muri rusanga izi nizo mpamvu n’ibimenyetso biranga uwahungabanye kuburyo ushobora kureba umuntu ukamenya ko yagize ikibazo cy’ihungabana.
Byakuwe mu nyandiko ikubiyemo ikiganiro kirambuye ku ihungabana cya komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside yakorewe y’abatutsi.
NZIZA Paccy