Impamvu hari abisiga amavuta y’umucango kandi bazi ingaruka zayo

Yanditswe: 11-05-2016

Ntibisanzwe ko umuntu amenya ibibi by’ikintu agakomeza kugikora, nyamara bamwe mu bisiga amavuta azwi ku izina ry’umucango cyangwa se “mukorogo” bo bavuga ko usibye kuba ariya mavuta yabura mu gihugu naho ko ibindi byo by’ingaruka bavuga bitazababuza kuyisiga.

Uwitwa Liliane ni umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 27 avuga ko amaze imyaka ine yisiga amavuta y’umucango kandi ko iby’ingaruka byo ntacyo bimubwiye.

Yagize ati : “ Ibyo by’ingaruka ndabyumva nanize kaminuza ndabisoma henshi abantu babivuga ariko na none ntibyambuza kuyisiga kuko ntawe ndabona wagize izo ngaruka bavuga.

Biriya mbifata nka ba bandi bavuga ngo ugomba kwirinda inyama ngo utarwara kanseri. Ubuse abarwaye kanseri bose niko bisize amavuta ? Aya mavuta rwose yarankesheje nkuko nabyifuzaga icyo nakora wenda nukugabanya ariko sinayareka burundu”

Undi mubyeyi twaganiriye utarashimye ko twatangaza amazina ye ariko akatwemerera ko yisiga umucango nawe avuga ko nta mpamvu yatuma areka aya mavuta.

Ati : “ Natangiye kwisiga umucango nkiri inkumi mu gihe abantu bose bifuzaga kugira uruhu rwa shokora, barambwira ngo hari abantu bakuvangira uruhu rwawe rukaba shokora nkuko ubyifuza. Nubwo ibyo nifuzaga ntabyo nabonye ariko na none nkunda uko nsa.
Keretse ubukene cyangwa se kumwe numvaga bavuga ko bagiye guca ariya mavuta, naho ubundi rwose iby’ingaruka byo ntacyo bimbwiye. Keretse iyo ugiye ku muntu mubi akakuvangira nabi”

Nyamara nubwo abakoresha amavuta y’umucango basa n’abakomeza kwiyongera ukurikije uko abantu bahindura isura yabo ukaba wanabayoberwa kandi mbere wari abazi, leta y’u Rwanda ndetse n’abanganga b’indwara z’uruhu ntibahwema gukangurira abantu kwirinda kwisiga amavuta yangiza uruhu kuko agira ingaruka nyinshi.

Kayitesi Kayitankore umuganga w’indwara z’uruhu yadutangarije ko mu barwayi bamugana harimo ababa bavangiwe ayo mavuta baba bafite bimwe mu bibazo biterwa n’ayo mavuta.

Uyu muganga avuga ko benshi muri bo usanga aya mavuta yarabateye ibiheri, amaribori menshi yabaye indwara, amabara ku ruhu hatirengangijwe ko hari n’abarwara diayabete na hypertension babikomoye kuri ayo mavuta.

Usibye amavuta y’umucango hari n’andi mavuta aba azwiho kuba akozwe mu bintu byangiza uruhu ariko usanga abayakoresha bakomeza bakayakoresha bakirengagiza ingaruka zayo. Gusa hari abayakoresheje bavuga ko bayaretse kubera ingaruka yabagizeho.

Umugore uri mu kigero cy’imyaka 38 uzwi ku izina rya Mama Emmy wisigaga amavuta arimo produits zangiza uruhu kandi abizi yagize ati : “ Abo bavuga ko nta ngaruka baba batarabona, nta muntu wandushaga gukunda amavuta nisigaga kuko yacyeshaga uruhu nkabona ndasa neza, ariko mu mwaka ushize narwaye indwara yo kwishimagura nkamera nk’umusazi, ngiye kwa muganga bansaba guhagarika amavuta nisiga mbona gutuza. Ubu maze kumenyera kandi nisiga amavuta asanzwe nkabona ndasa neza. Ibintu byose burya ni imyumvire n’abantu batisiga amavuta abacyesha bishyiraho ibirungo ukabona barasa neza.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe