Ingaruka zo koga isabuni no gutera imibavu mu gitsina

Yanditswe: 09-05-2016

Koga isabuni mu myanya myibarukiro y’ umugore no guteramo imibavu ihumura wibwira ko bizana impumuro nziza,bifite ingaruka nyinshi tugiye gusobanura nkuko bitangazwa n’umuganga w’inzobere mu bijyanye n’ubuzima bw’imyerorokere Dr. Ben Kim mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru green fertility.

Kubura ububobere ; kogesha isabuni ubonye yose mu myanya y’ibanga y’umugore, bituma atagira ububobere na bukeya ku buryo nta matembabuzi aba afite

Impumuro mbi ;gukoresha amasabuni mu gihe umugore agiye koga ndetse no gutera imibavu ihumura muri iyo myanya y’ibanga ye,bituma igira impumuro mbi

Kurwara infections ; amasabuni kandi atera indwara za infections zifite ibimenyetso bitandukanye birimo ibi bikurikira ;

  1. • Kwishimagura mu myanya myibarukiro y’inyuma
  2. • Kubabara mu gihe cyo kwihagarika
  3. • Kugira impumuro mbi
  4. • Kokerwa mu myanya myibarukiro akabyumviramo imbere
  5. • Kuribwa mu kiziba cy’inda

Ubugumba ; nyuma yo kurwara izi infections,iyo umugore ativuje kandi agakomeza gukoresha amasabuni mu myanya myibarukiro,bishobora kumuviramo ubugumba ntazigere abona urubyaro.

Ibi nibyo bibazo bigera ku mugore cyangwa ku mukobwa ukoresha amasabuni abonetse yose atari ayabugenewe nkuko bisobanurwa na Dr.Ben Kim abinyujije ku rubuga greenfertility.

Source ;green fertility
NZIZA Paccy

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe