Bimwe utari uzi bituma mugore ashobora kubura urubyaro

Yanditswe: 03-07-2016

Ubugumba bw’umugore ni ukubura urubyaro kandi abana n’umugabo ariko akaba amaze igihe kinini nk’umwaka urenga adatwita kandi ari munsi y’imyaka 35 y’amavuko,ariko kandi ibyo bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza.

Ikibazo cy’ubugumba ku bagore kandi usanga ari rusange ku isi hose,dore ko abagore bagera kuri 10% muri miliyoni 6.1 muri Amerika,bari hagati y’imyaka 15-44 bafite ibibazo by’urubyaro mu bushakashatsi bwakozwe n’ibigo bishinzwe kwita ku ndwara z’ibyorezo zo kwirindwa(CDC).

Bimwe mu bitera umugore kubura urubyaro

Muri ubu bushakashatsi bwakozwe n’ibi bigo bwagaragaje bimwe mu by’ibanze bitera abagore kubura urubyaro,basanga birimo ibibazo bitandukanye birimo iby’imiterere y’ibice by’imyororokere ariko hari n’ibindi bakora bigira uruhare mu kubabuza kubyara.

• Imyaka y’ubukure ;hari abantu baca imbyaro bakiri bato cyane kuburyo ku myaka 35 gusa aba adashobora kubyara,maze yajya kubana n’umugabo agiye kugeza iyi myaka ntabone urubyaro.
• Kunywa itabi ; ku bagore bakunda kunywa itabi ryarabaye akarande kuri bo nta mahirwe bagira yo kubyara.

• Kunywa inzoga zikaze ;hari abandi bagore bakabya mu kunywa inzoga nyinshi kandi zikaze zifite alcohol iri hejuru nabo bagira ibibazo byo kubura urubyaro.

• Umunaniro ukabije nawo uri mu bitera abagore kutabona urubyaro cyange cyane ku bantu bawuhorana ntibabone umwanya wo kuruhuka bitewe n’akazi bakora.

• Abagore bakora imyitozo ngororangingo cyane cyane nko kwiruka’’athletic Trainings’’bakaba barabigize umwuga ndetse bajyano mu masiganwa,nabo bahura n’ikibazo cyo kubura urubyaro.

• Kugira ibiro byinshi n’umubyibuho ukabije cyangwa kunanuka bikabije bitandukanye n’uko wari usanzwe nabyo bituma abagore benshi batabyara.

• Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ‘’Sexually transmitted infections (STIs)’’nazo zituma abagore benshi Babura urubyaro.

• Kubura urubyaro kandi bishobora guterwa n’ihindagurika ry’imisemburo y’umugore.

Ibi nibyo bintu bishobora gutera umugore ubugumba akabura urubyaro,ariko kandi tutirengagije ko hari ibindi bibazo bijyanye n’imyororokere ye bishobora kumubuza kubyara.

Source ;womenshealth
NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe