Uko wakwirinda kubyibuha inda ugeze muri menopause

Yanditswe: 17-05-2016

Abagore bageze mu gihe cyo gucura( menopause) bakunda guhura n’ikibazo cyo kuba bakiyongera ibiro cyangwa se ugasanga yazanye ibyo bakunda kwita “Ibinyenyanza” no mu nda hakaguka bityo ugasanga ibibazo bishamikiye rimwe na rimwe k’umubyibuho ukabije biriyongera.

Kubyibuha inda ugeze muri iyi myaka ahanini biterwa nuko habaho kwirundanya kw’amavuta ( graisses) mu mubiri bigatuma umugore ahinduka mu miterere ye aho uzasanga cyane inda ariyo yibandwaho mu gihe ibindi bice nk’ikibuno n’ahandi bikomeje kungana nkuko byanganaga.

Nubwo abagore bose atariko bagerwaho n’ iki kibazo ariko ubushakashatsi bugaragazako umubare munini w’abagore bari muri menopause bakunze kwibasirwa n’uyu mubyibuho udasanzwe bita “Obesite abdominal”

Dore rero uko umugore ugeze muri menopause yakwirinda umubyibuho w’inda :
Menyera gukora imyitozo ngororamubiri :
Ntabwo uzatangira gukora imyitozo ngororamubiri ari uko ubonye watangiye kubyibuha inda kandi wageze mu za bukuru ahubwo utangira kare ku buryo na nyuma yo gucura ukomeza gukora imyitozo bityo ya mavuta yirunda ku nda ntahabone umwanya kuko wayakoresheje.

Kumenyera kuticara hamwe : Iyo urebye nk’abakecuru bo mu cyaro ahanini usanga badahura n’ibibazo byo kubyibuha cyane ngo bazane ibinyenyanza kuko bo baba baramenyereye gukora imirimo idatuma bicara hamwe igihe kinini.

Niba umaze kugeza mu myaka 40 cyangwa se ukaba uhegereje, tangira wirinde kwicara hamwe cyane niba ukora akazi kagusaba kwicara cyane ujye unyuzamo utahe ugenda n’amaguru kugirango umwanya wamaze wicaye uburizwemo n’uwo mwitozo ukoze.

Gucungana n’ibiribwa ufata : Uko umuntu agenda akura niko umubiri we ucika intege ugasanga ibyo turiye, ibitanga imbaraga bibaye bike kuko umubiri uba utakibasha kubikoresha neza. Bisaba rero kwibanda ku mboga n’imbuto ukirinda kandi kurya ibiryo byinshi birengeje urugero

Irinde kurya ibintu byinshi mbere yo kuryama : Mbere yo kuryama ugomba gufata amafunguro make kandi yoroheje kugirango uze no kubasha gusinzira neza dore ko na none usanga abantu bageze muri iyo myaka bakunda kubura ibitotsi nijoro.

Irinde umunaniro ukabije : hari aho umunaniro uhurira n’umubyibuho udasanzwe wo mu za bukuru kuko umunaniro utuma udepa ibinure byinshi bidakenewe mu mubiri. Kugirango rero wirinde umumaniro wasoma ibitabo, gukora urugendo rw’amaguru n’ibindi

Jya ubaza inzobere zikurebe re ko ibiro ufite bikwiye : Ugomba kandi kujya ucungana n’ibiro byawe ukamenya ko bihuye n’uburebure bwawe ukagira umuganga ukwitaho by’umwihariko igihe uri muri menopause kuko uba ufite ibyago byinshi byo kurwara indwara ziterwa n’umubyibuho ukabije w’inda.

Ibi biri mu byagufasha kwirinda umubyibuho w’inda igihe ugeze muri menopause. ushobora gutangira kubyubahiriza hakiri kare mu rwego rwo kwirinda ariko n’abamaze kugera muri icy kigero babyifashija mu rwego rwo guhangana n’umubyibuhi w’inda

Source : everydaylife.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe