Uburyo bwiza umugore utwite agomba kuryamamo

Yanditswe: 28-06-2016

Buri wese ubusanzwe agira uburyo akunda kuryamamo. Hari abakunda kugarama, kubika inda cyangwa gukinjama( kuryamira urubavu).Ku mugore utwite rero we hari uburyo bwemewe kugira ngo abungabunge ubuzima bw’uwo atwite.

Uburyo rero bwemewe ni ukuryamira urubavu rw’ibumoso. Ukaryama uhinnye amavi kandi ugashyira ikintu nk’umusego hagati y’amaguru ni ukugirango utegeranya amaguru kuko niyo wicaye usabwa kutayegeranya cyane. Impamvu yo kuryamira imoso ni ukugirango amaraso n’intungamubiri biva ku mubyeyi bigere neza mu ngobyi y’umwana.

Byibuze ibi wagatangira kubyubahiriza guhera inda ifite amezi ane ni ukuvuga guhera mu gihembwe cya 2 cy’inda.

Byatanzwe na phn Biramahire Francois

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe