Isupu y’ibihumyo na karoti

Ibikoresho

  • Ibiyiko 2 by’amavuta ya elayo
  • Ibihumyo bibisi garama 800
  • Karoti 4 zirapye
  • Tungurusumu udusate 2
  • Teyi utubabi 2
  • Umunyu na poivre noir
  • Umufa w’imboga udukombe 6 ( hari uwugurwa muri za super market ariko nawe wawokorera utogosheje imboga zitandukanye ukagoresha amazi yazo)
  • Akayiko 1 ka persil ziseye

Uko bikorwa

  1. Shyushya amavuta mu isafuriya nini ku muriro muke
  2. Ongeramo ibihumyo, karoti, tungurusumu, teyi, umunyu na poivre
  3. Vanga ubirekereho bimareho iminota iri hagati ya 8 na 10
  4. Ongeramo umufa w’imboga ureke bimareho iminota iri hagati ya 30 na 35 ku muriro muke cyane
  5. Bikureho unyanyagizeho za persil umaze kushyira mu gasorori k’isupu ugiye kubigabura

Gracieuse Uwadata