Uko wakumutsa umuceri neza ku ipanu

Hari ubwo uteka umuceri ariko ukibeshya ku mazi ukabona utumutse neza. Iyo ufite ipanu rero ushobora guhita wumutsa umuceri neza bitakugoye. Gusa aha ukoresha bene za panu ziba ari nini zifite n’imifuniko kandi zifukuye ku buryo ziba zimeze nk’isafuriya isanzwe.

Ibikoresho

  • Amavuta akomoka ku bimera ikiyiko 1
  • Igitunguru gikasemo duto cyane 1
  • Umuceri utetse uri bubashe gukirw amu ipanu hagasigara n’akanya gato hejuru
  • Twa persil dukasemo duto ibiyiko 2

Uko bikorwa

  1. Shyira amavuta ku ipanu
  2. Shyiramo ibitunguru bihindure ibara ariko ntibishirire
  3. Sukamo umuceri watetse ukanga kumuka neza uwuterere hejuru kugirango udafata hasi
  4. Urongera ugatereka ku muriro ho gato ukongera ukawutera hejuru uwo hasi ukagaruka hejuru
  5. Katiraho twa persil hejuru kugirango uhumure neza

Gracieuse Uwadata