Ibikoresho
- Ifi mbisi 2kg
- Ibitunguru 2
- Puwaro 1
- Inyanya 6
- Tungurusumu udusate 2
- Amavuta ya elayo ibiyiko 3
- Amazi l 3
- Umunyu na poivre
Uko bikorwa
- Ronga ifi neza uyitunganye
- Shyushya amavuta ushyiremo igitunguru
- Rambikamo ifi ugende uhindura impande zose zishye
- Yikuremo uyishyire ku ruhande uyikuremo amahwa
- Mu mavuta ukuyemo ifi ushyiremo inyanya
- Shyiramo umunyu na poivre n’amazi make ashyushye
- Sukamo tungurusumu zisekuye
- Shyiramo ya fi wakuyemo amahwa
- Bimaze gutokoga mu minota 5 ubisye bivemo isupu ifashe
- Birishe umugati
- Ni nziza ku bana no ku bantu bakuru
NB : Mu mwanya wo kubanza kuyishyira mu mavuta ushobora kuyitogosa umwanya muto kugirango ubone uko ukuramo amahwa
.
.