Inyama n’amashaza
Ibikoresho :
- Ibiyiko 2 by’amavuta
- 1 kg cy’inkoko
- Tungurusumu 1
- 1/2 kg cy’amashaza atogosheje
- Inyanya 3 nini
- Sauce tomate
- Amavuta ya beurre ibiyiko 2
- Umunyu na poivre
Uko bikorwa :
- Shyira amavuta ku ziko na tungurusumu
- Ongeramo inyama zimare iminota 5
- Shyiramo umunyu na poivre uvange
- Shyiramo amavuta ya beurre, namara kuyenga ushyiremo amashaza inyanya na sauce tomate ubireke ku ziko iminota 25 ku muriro muke cyane
- Ubonye isosi ifashe cyane usukamo igikombe cy’amazi
- Bigaburane n’ umuceri