Inyama n’amashaza

Ibikoresho :

  1. Ibiyiko 2 by’amavuta
  2. 1 kg cy’inkoko
  3. Tungurusumu 1
  4. 1/2 kg cy’amashaza atogosheje
  5. Inyanya 3 nini
  6. Sauce tomate
  7. Amavuta ya beurre ibiyiko 2
  8. Umunyu na poivre

Uko bikorwa :

  • Shyira amavuta ku ziko na tungurusumu
  • Ongeramo inyama zimare iminota 5
  • Shyiramo umunyu na poivre uvange
  • Shyiramo amavuta ya beurre, namara kuyenga ushyiremo amashaza inyanya na sauce tomate ubireke ku ziko iminota 25 ku muriro muke cyane
  • Ubonye isosi ifashe cyane usukamo igikombe cy’amazi
  • Bigaburane n’ umuceri