Ibikoresho
- Inyama ziseye garama 500
- Umufungo wa dodo z’imizi 1
- Inyanya 1
- Igitunguru 1
- Puwaro 2
- Amazi ashyushye ¼ ya litiro ashyushye
- Amavuta ibiyiko 3
Uko bikorwa
- Ronga imboga uzikate ukate n’inyanya na puwaro
- Shyira amavuta ku isafuriya utereke ku ziko ukarangemo inyama zihindure irangi
- shyiramo imboga uvange gahoro
- Ongeramo igitunguru na puwaro
- Bimaze gufata amavuta ushyiremo inyanya
- Sukamo amazi ashyushye n’umunyu bitogote iminota itanu
Gracieuse Uwadata