Umuceri utetse gihinde

Umuceri utetse gihinde ni umuceri uba utetse mu buryo bwa pilawu ariko ukagira akaurusho ko kuba ufite ibyangombwa byose urimo ibirungo byinshi binyuranye ku buryo iyo uhiye uhita uwurya utabanje gushaka uburisho.

Ibikoresho

  • Ibitunguru 2 bikasemo binini
  • Umuceri wa basmati garama 300
  • Inzabibu ( raisins) zumwe ufata mu kiganza
  • Utuyiko 2 twa tangawizi iseye
  • Ikiyiko cy’ikirungo cya garam masala
  • Garama 100 z’amashaza atogosheje
  • Amavuta ya beurre garama 50
  • Ikiyiko cy’amavuta ya elayo
  • Umunyu na poivre

Uko bikorwa

  1. Shyushya amavuta na beurre mu isafuriya ushyiremo ibitunguru bihindure ibara ariko bitashirira
  2. Sukamo umuceri uvange bimare iminota 5
  3. Ongeramo inzabibu n’amazi n’ikirungo cy’ifu umunyu na poivre upfundikire
  4. Bireke ku muriro muke bimareho iminota 30
  5. Hasigaye iminota 5 ngo ukureho umuceri ariko utarumuka neza usukamo amashaza yumutse
  6. Umuceri umaze gushya kandi wumutse uwukuraho ukanyuzamo ikimamiyo kugirango amashaza yivange hose ariko ukabikora gahoro kugirango utawugira ubugari.

Gracieuse Uwadata