Imvange y’ibijumba n’amashaza

Ibikoresho :
Ibijumba garama 600
Amashaza garama 400
Igitunguru 1 kinini
Umunyu
Karoti 3
Akayiko gato 1 k’amamesa

Uko bikorwa :
Togosa amashaza atarashya akimara kubira nka kabiri
Uhate ibijumba ubironge neza ubundi ubikatemo udusate duto tungana n’ibirayi
Shyira ibyo bijyumba muri ayo mashaza ari kuziko ukatiremo na karoti ubundi upfundikire bishye neza kandi byumuke
Shyushya amamesa ushyiremo igitunguru usuke muri ya mvange ubisubize ku ziko bimareho iminota 3
Biryoha iyo byumutse neza nta mazi arimo

Gracieuse Uwadata