Inyama n’amashaza

Ibikoresho ku bantu bane

  • Ibitunguru 2
  • Tungurusumu udusate 2
  • Tangawizi ukiri nshya agasate 1
  • Urusenda
  • Akayiko k’ikirungo cya curry
  • Ikiyiko cy’inyanya zo muri buwate
  • Inyama ziseye garama 400
  • Amashaza garama 500
  • Cube maggi 1
  • Amazi ½ y’ikirahure
  • Umunyu
  • Poivre
  • Amavuta

Uko bikorwa

  1. Karanga igitunguru, tungurusumu na tangawizi unyanyagizemo ikirungo cya curry
  2. Omgeramo inyanya ziseye uvange bimareho iminota 3
  3. Shyiramo inyanya zo muri buwate, cube maggi n’amazi bimareho indi minota mike
  4. Bimaze gushya ushyiramo amashaza watogosheje ukavanga
  5. Shyiramo umunyu na poivre

Gracieuse Uwadata