Umuceri urimo amashaza na karoti

Ibikoresho

  • Umuceri muremure uturahure 2
  • Umufa uturahure 4
  • ½ y’ikirahure cy’amashaza atogosheje ariko adahiye cyane
  • Karoti 2 zirapye duto
  • Ikiyiko 1 cya marigarine
  • Umunyu

Uko bikorwa

  1. Shyira umuceri mu mazi y’akazuyazi umaremo isaha 1
  2. Hagati aho ba utogosa karoti n’amashaza ariko ntubihishe cyane ngo bisaye
  3. Togosa umufa mu isafuriya ushyiremo umunyu na margarine
  4. Kura umuceri mu mazi uwusuke mu mufa
  5. Vanga n’ikimamiyo( umudaho) nubona utangiye gutogota uwureke
  6. Pfundikira ugabanye umuriro
  7. Umuceri umaze gukama uwuvange n’amashaza na karoti bitahiye cyane ku buryo biba bimeze nka salade

Gracieuse Uwadata