Umuceri urimo amashaza na karoti
Ibikoresho
- Umuceri muremure uturahure 2
- Umufa uturahure 4
- ½ y’ikirahure cy’amashaza atogosheje ariko adahiye cyane
- Karoti 2 zirapye duto
- Ikiyiko 1 cya marigarine
- Umunyu
Uko bikorwa
- Shyira umuceri mu mazi y’akazuyazi umaremo isaha 1
- Hagati aho ba utogosa karoti n’amashaza ariko ntubihishe cyane ngo bisaye
- Togosa umufa mu isafuriya ushyiremo umunyu na margarine
- Kura umuceri mu mazi uwusuke mu mufa
- Vanga n’ikimamiyo( umudaho) nubona utangiye gutogota uwureke
- Pfundikira ugabanye umuriro
- Umuceri umaze gukama uwuvange n’amashaza na karoti bitahiye cyane ku buryo biba bimeze nka salade
Gracieuse Uwadata