Umuceri urimo beurre
Ibikoresho ku bantu 4
- Umuceri garama 400
- Igitunguru 1
- Amavuta ya beurre ikiyiko 1
- Ikirungo cya simba mbili ikiyiko 1
- Umunyu
- Amazi litiro 1,5
Uko bikorwa
- Teka amazi abire namara kubira ushyiremo igitunguru wakasemo duto
- Sukamo umuceri, umunyu na simba mbili uwureke utangire gukama
- Igihe uri gukama ariko amazi akigaragara hejuru ushyiremo ya beurre
- Gabanya umuriro kugirango umuceri wumuke neza kandi udashiririye
- Wugaburane n’isosi
Gracieuse Uwadata