Ibyo kwitondera mu guteka ifiriti n’amandazi

Ibiribwa bitekwa mu mavuta menshi nk’amandazi, ifiriti zitandukanye, n’ibindi usanga biryoshye ariko iyo utitondeye uburyo ukoresha amavuta ashobora gukutera ibibazo mu mubiri.

Dore ibyo uzakurikiza mu gihe uteka mu mavuta menshi :

Ntugashyire ibiryo bitandukanye mu mavuta icyarimwe : hari ubwo umuntu asanga ari bukenere guteka ifiriti y’ibijumba n’ibitoki akigira inama yo kubishyiriramo rimwe. Icyo gihe nibimara gushya uzumva ikiribwa kimwe cyatakaje umwimerere wacyo gifate uw’ikindi

Ntugakoreshe amavuta inshuro irenze imwe : Iyo ucaniriye amavuta ukazongera ukayacanira bundi bushya uba wikurira ibyago ku buzima bwawe kuko ariya mavuta aba yongera ibyago byo kurwara kanseri z’izindi ndwara zitandukanye

Irinde kuvanga amavuta yakoreshejwe n’amashya : hari abantu bibwira ko uburyo bwiza bwo kuvugurura amavuta batetsemo ifiriti cyangwa se amandazi ari uko basukamo amavuta mashya. Icyo gihe biba ari ukwibeshya kuko ibinyabutabire bibiri muri ya mavuta yakoreshejwe bikomeza kugumamo.

Menya ubwoko bwiza bw’amavuta y’ifiriti : Ubusanzwe amavuta yose siko yagenewe gukaranga ifiriti n’ibindi biribwa bitekwa mu mavuta menshi. Amavuta yabugenewe ni ayitwa huile de friture kuko ari nayo akama neza ntajyemo imbere mu byo wayatetsemo ngo abe yakugiraho ingaruka ku buzima.

Jya wibuka gukora amavuta wakoresheje ku ipanu : Igihe umaze guteka amavuta amaze guhora ni byiza ko wakuramo utuvungukira tw’ibiryo ubundi ukayakura ku ipanu cyangwa se mu isafuriya. Iyo umaze gukuramo amavuta woza ipanu yawe cyangwa se isafuriya nkuko bisanzwe aho kurinda kuzongera kuyitereka ku ziko uko yakabaye n’amavuta warayabitsemo.

Niba rero ukunda guteka ibiribwa bitekwa mu maavuta menshi, ni byiza ko wita kuri ibi kuko ari ingenzi ku buzima bwawe.

Gracieuse Uwadata