Ibanga mu gutuma isombe ishya vuba

Abantu benshi bakunda imboga z’isombe ariko bagacibwa intege no kuba itinda gushya ikamara igihe kirekire ku muriro. Nyamara burya hari ibanga abakunda guteka isombe bahuriraho ko ngo isombe irimo epinards ishya vuba kurusha iyo zitarimo.

Dore uko wayitegura

Ibikoresho

  • 1kg cy’isombe iseye cyangwa se isekuye
  • ½ cy’umufungo wa puwaro ntoya
  • ½ kg cy’imifupa
  • Puwavuro 1 nini
  • Amababi 5 ya sereri
  • Ibitunguru 2 by’umutuku
  • Utuce 10 twa tungurusumu
  • ¼ kg y’amavuta y’amamesa
  • Ikibiringanya 1
  • Umufungo muto wa epinari
  • Onja y’isombe 2
  • Gout 2
  • Maggi 1
  • Amazi 4l

Uko bikorwa

  1. Fata imifupa uyoze neza uyikatemo uduce turinganiye uyishyire mu mazi akonje nka litiro 3 ushyire ku muriro waka cyane.
  2. zimaze kubira cyane shyiramo isombe wateguye
  3. Nibyongera kubira cyane shyiramo ibitunguru n’ ikibiringanya, ushyiremo na epinari watotoye, ukaronga ukazikatamo ibice binini hanyuma ugapfundikira
  4. Hashize iminota 45 zibira cyane reba uko bimeze wongeremo amazi ashyushye nk’ibikombe bibiri, ureke byongere bibire cyane
  5. Nibimara gutogota shyiramo amavuta, maggi , onja na gouts, ukongera ukabireka iminota 45 ukagabanya umuriro kugirango amavuta ashye neza.