Uko warwanya ibiheri ugakuraho n’ inkovu zabyo mu maso

Yanditswe: 30-10-2014

Hari abantu baba barazengerejwe n’ibiheri byo mu maso, cyangwa uruhu rwabo rukaba rufite amavuta menshi bityo no mu gihe umuntu akize ibyo biheri hagasigara inkovu z’umukara mu maso. Ku bafite ibyo bibazo, hari uburyo butandukanye kandi buri naturel bwabafasha kwivura.

Uko wakoresha urunyanya ukirinda acne( ibiheri) : Fata urunyanya urukate, ufate igisate kimwe ugishyire ahantu hari ibiheri, urwo runyanya urumazeho iminota 15 hanyuma ukarabe mu maso. Bikorwa inshuro ebyiri ku munsi.

Uko wakivura inkovu ukoresheje bicarbonate de soude :
Fata akayiko gato ka bicarbonate de soude uvange n’utuyiko tubiri tw’amazi asukuye ubikube ahari inkovu umare umunota uhakuba ariko wirinda ko bicarbonate de soude yakora mu maso. Bicarabonate de soude irwanya cyane amabara y’umukara. Bicarbonate de soude wayikura mu ma pharmacie.

Uko wagabanya ibiheri ukoresheje masque ya avoka n’indimu : : masque ivugwa hano ni umutsima umuntu asiga mu maso. Vanga indimu n’avocat ubisige mu maso bimareho iminota iri hagati y’icumi na cumi n’itanu ubone gukaraba
Igihe igiheri kigitunguka kitarakura ,ushobora kubisigaho bikamara amasegonda make kigakira

Uko wakoresha masque y’ibitoki n’ibirayi : mu gukuraho amabara y’umukara ushobora gukoresha masque y’ibitoki n’ibirayi, aho ufata ikirayi gitogosheje ukavanga n’igitoki, iyo mvange ukayisiga ahantu hakunze kuba amabara nko mu gahanga, ku zuru no ku kananwa. Bireke bimareho iminota 10 ubone gukaraba ukoresheje amazi y’akazuyazi.

Masque y’ipapayi : ushobora kandi gukoresha masque y’ipapayi mu kwivura amabara y’umukara, ugafata ipapayi ugasiga ahantu hari amabara y’umukara ariko wirinda kwegereza umunwa n’amaso. Bimarane iminota 15 ubone gukaraba witonze.

Uko wakoresha persil : canira persil n’amazi uzishyire mu gikoresho gisukuye ukajya ubikaraba rimwe ku munsi. Mu rwego rwo kubibika neza ni byiza kubishyira muri frigo.

Sandrine U.R.
Professional Beauty Therapist : tel 0783605232 email : sanrun89@yahoo.fr
photo : internet

Ibitekerezo byanyu

  • mwaramutse 2rabashimira ku nama zanyu none nagirango mbasabe muzatubwire kubyerekeye amaguru cyane cyane abafiteho inkovu

  • Muraho ? ndi umukunzi w’AGASARO.com. None ndagirango munsobanurire uburyo bwogukoresha ipapayi, mukwivura ibiheri n’inkovu zo mumaso. Ese umuntu akorerha ipapayi rihiye ? cg n’ iribisi ? ese iriya miti yose mwavuze, wayikoresha uhereye k’umuntu ufite imyaka ingahe ? bishobotse mwanyoherereza ubutumwa bugufi (sms) kuri izi nomero 0785194933/0726191117.
    Murakoze.

  • mwiriwe na giragango mu bwire nku mwana wi myaka 15 urwaye ibiheri akaba abirenye nk’imyaka 2 yakoresha iyihe miti kugirango akire murakoze* 0726641487

  • mwiriwe na giragango mu bwire nku mwana wi myaka 15 urwaye ibiheri akaba abirenye nk’imyaka 2 yakoresha iyihe miti kugirango akire murakoze* 0726641487

  • Murakoze cyn ! Kuri iyi miti mutubwiye. Ark hari ubwo bamwe batashobora kuyisiga. Kubera impamvu zabo bwite. Bishobotse mwazatubwira n’ubwoko bwa amavuta y’ibikotoro n’ay’amazi y’umwimerere, umuntu yakwisiga agakira ibiheri,inkovu n’ uruhu rukaba rwiza. Be blessed. Thx !

  • nanjye ndwaye ibiheri mugahanga,ariko nakoresheje urunyanya biranga(byanze gikira)

  • Murakoze kutubwira iyi miti ariko njye ndwaye uduheri twinshi mu maso nagirango mumbwire amavuta umuntu yakwisiga kugirango bikire uruhu rugasigara ari umwimerere thanks.0726960079

  • Mwambwiye Umuti Wankuraho Inkovu Mfite Ku Kaboko !
    0725025030

  • Mumfashe Kuko Mfite Inkovu Ku Kuboko Uwaba Azi Umuti Yawumbwira Kuko Nayitewe N’ahashize Kubwa Tatuage

  • Nanjye mfite ibiheri byinshi mumaso na koreshej urunyany birang mumbariy mwambwira ubundi buryo nakoresha murkz 0726762753

  • Ibirayi Nigitoki Bihiye Cyanangwa Bikonje

  • Murakoze ku nama mutugira, ariiko nkanjye mfite ikibazo, umuntu ufite mu maso hajemo utuntu tumeze nk’uruhu rw’indimu, bishobora guhinduka akoresheje iki ? Murakoze

  • Murahoneza nange mfite uduheri twanze gukira pe ?Nakoresheje urunyabiranga mwamfasha iki.0726292934

  • Mukomereze aho, iyi web irafasha cyane

  • Muraho mange mubwire umute wamari
    bori y,umukara arambangamira

  • mwansobanuriye neza uko nakoresha urunyanya cg masque ya avoca nindimu ko mfite ibiheri mumaso maranye imyaka5 yose murakoze

  • njye nitwa Chantal.nifuje gufasha bamwe muri mwe mwazengerejwe nibiheri byo mu maso.kuko nanjye byari byaranze gukira.naje gukurikiza inama batanga hano zose.ubu maze igihe cyimyaka 2 ibiheri byo mu maso byarakize. dore uko nabigenje : 1. nafashe gahunda yo kunywa amazi menshi buri munsi.(mugitondo saa kumi nebyiri nafataga igikombe cyuzuye amazi yakazuyazi.nyuma yisaha nkabona gufata amafunguro ya mu gitondo,ariko atarimo amata menshi. 2. buri gitondo nakarabaga mu maso isabune isanzwe narangiza ngafata ikirayi kibisi kivanze na karoti mbisi nurunyanya navanyemo imbuto nkabisya ngashiramo ubuki.noneho nkabihoma mu maso hose.ibisigaye nkabibika muri frigo.nyuma yiminota 30 ngakarabamo hanyuma nkisiga amavuta yitwa TOPICREM (bebe,enfant,adulte) na nimugoroba nkabikora uko nabikoze mu gitondo.nyuma yukwezi ibiheri byarakize neza ninkovu zigenda zivaho zose.ubu mu maso uruhu rusa nurwumwana wuruhinja pe !gusa bisaba kutarambirwa.email yanjye ni estermugisha1@gmail.com

  • najye mfite ikibazo mfite imiburu yo mubwanwa nyimaranye hafi imyaka 10 naguze nimiti muri pharomace yanze gukira kd jyewe haza yamiburu imeze kutubyimba gusa byanteye ikibazo mumfashije mwandangira umuti number zajye 0785434266_0722205750_0736392356

  • murakoze kunama mutugira ziradufasha cyane ! njye mfite ikibazo cyinkovu nyishi kumatako no kumaguru ? nuwuhe muti nakoreshe ngozigende ? komwatumbwiye izo mumaso gusa ? mutumbwire nizahandi murakoze ! nb : 0726427805

  • Merci beaucoup pour les conseils

  • Banj Kubarmuts Nanj Nfis Iy Ngwar Yibihere Mbets Jew Harigih Bidash Bigac Bivyimb Bikavamw Inkov Vrmt Mumfash 68564426

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe