Gaju na Teta bavumbuye impano yo kuririmba mu gihe cya Covid-19

Yanditswe: 18-09-2020

Ammanda umunyeshuri muri Lyce de Nyundo hamwe na murumuna we Teta Amelie wiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, bavumbuye impano bafite mu biruhuko byatewe na COVID-19.

Aba bana b’abakobwa bavuga ko ubwo abandi ibiruhuko byabarambiye bakifuza gusubira ku ishuri, bo ikiruhuko cya COVID-19 ngo nticyabapfiriye ubusa.
Gaju Ammanda w’imyaka 13 avuga ko byatumye ashobora kuvumbura impano yifitemo yo kwandika indirimbo no kuririmba afatanyije na murumuna we Teta Amelie, aho bishimira indirimbo bashoboye guhimba ikangurira abantu kurwanya COVID-19.Ni indirimbo yiswe "irinde COVID-19".

Agira ati; “Njye na murumuna wanjye twarebye ukuntu umubyeyi wacu ahangayitse kwifuza icyamushimisha, maze duhitamo kumuhimbira indirimbo, nahise ntangira kwandika amagambo murumuna wanjye atangira nawe kubiririmba tubyumvishije mama araseka.

Gaju avuga ko bahisemo indirimbo yo kwirinda COVID-19 bagendeye ku mabwiriza yatambukaga kuri television bumva nabo bayashyira mu ndirimbo.
Amwe mu magambo y’indirimbo agira ati; “Irinde corona virus, guma mu rugo, wimenyereze gukaraba intoki, umviriza amabwiriza ya minisiteri y’ubuzima, kuko niwirinda uzarinda n’abandi.
Gaju avuga ko bahimbye indirimbo bashaka gushimisha umubyeyi we ariko ntibari biteze ko izajya muri studio ngo ibe indirimbo yashyirwa kuri radio no kuri youtube ngo irebwe n’abantu benshi.

Twe ikifuzo kwari ukuririmbira mama ngo tumutaramire tumushimishe, amaze kuyumva arayikunda, hano haje umuntu ukora mu muziki adusaba ko tumuririmbira nawe arayikunda adusaba kuzamusanga muri studio. Ibaze ko tuhageze atakosoye ahubwo badusabye kuririmba, ubundi baracuranga twumva ni byiza.”

Gaju na Teta bavuga ko kuva bahimba indirimbo biyumvishemo ijwi ryo kwandika indirimbo, bituma umwanya wo kuba mu rugo batarambirwa.
Ibiruhuko byabaye birebire, ariko ntibiturambira kuko iyo tutari mu mirimo, tuba turi gusubira mu masomo, tuba turimo kujya impaka na Teta ku bitekerezo byo kwandika indirimbo.”

Indirimbo Irinde ubu yamaze kujya hanze, abayumvise barayitangarira kuba abana bato bashobora kugira impano yo kuririmba bashishikariza abantu kwirinda icyorezo, mu gihe abayihimbye bavuga ko wabaye umwanya wo kuvumbura impano yabo.

Gaju abwira abandi bana ko bagomba kwiga ariko bakumva n’andi majwi abahamagarira icyo gukora bakumva ari kiza bakagerageza kugikora.
Twe wagize Imana mama yumva indirimbo yacu, ndetse aradushyigikira, ariko tuzi ko hari n’abandi bana biyumvamo impano zitandukanye, nibyiza kuzikurikira bakazishyira ahagaragara aho kuzipfusha ubusa, bajye batinyuka.”

Gaju na Teta ni rumwe mu rugero rwiza rw’abana b’abakobwa bagize icyo bageraho mu biruhuko byo kwirinda COVID-19 bishobora gufasha n’abandi bana b’abakobwa bumva barambiwe ibiruhuko.
Nubwo mu biruhuko abana basabwa gufasha ababyeyi no gusubira mu masomo bakwiye kwiga n’ubundi bumenyi bushya, kuvumbura impano bifitemo.
Gaju akunda kwandika no kuririmba, naho Teta akunda kuririmba no kubyina Kinyarwanda, ibi bavuga ko babikura ku bahanzi bakunda.
Gaju avuga ko akunda ibihangano by’umuhanzi nyarwanda Marina, naho Teta akunda ibya Clarissa Karasira.

Philomon Nsanzubuhoro ni umukozi wa vision jeunesse nouvelle wafashije Teta na Gaju gukora indirimbo yabo avuga ko byatewe n’uburyo yasanze bafite indirimbo nziza kandi itanga ubutumwa ku banyarwanda.
Agira ati; “Mu kazi kanjye mfasha abahanzi, umubyeyi we yambwiye ko abana bahimbye indirimbo bituma mbashaka ndayumva numva ni nziza, mbasaba guhimba ibitero barabikora mbasaba kwitoza barabyumva indirimbo irasohoka muri studio na vision jeunesse nouvelle.”

Philomon Nsanzubuhoro avuga ko abana bafite ejo heza bakomeje guhanga no kuririmba ku rwego barimo. “Ni abana bihimbira bakaririmba bazi gushaka amakuru, Teta nari nsanzwe muzi kuko yitabira ibikorwa bya patronage nzi imiririmbire ye.”

Akomeza agira ati; “Bariya nibo bana ba mbere bato twakiriye, ariko ubusanzwe mu marushanwa yitwa Impano yanjye, twakira urubyiruko rufite impano kandi abo dufashe tugerageza kubaba hafi. Bariya ntibari mubitabiriye amarushanwa kuko bari batoya, gusa turebye ubumenyi bafite n’impano yabo nibabikomeza bazagera kure.”
Philomon Nsanzubuhoro avuga ko basaba ababyeyi gukurikirana abana kuko umwana wese agira impano ahabwa n’imana, bisaba ko umubyeyi amuba hafi akamukurikirana, akamufasha kuyivumbura.

Ku bana bafite impano bakurikiranwa na vision jeunesse nouvelle bafashwa gutunganya indirimbo zabo, cyakora ngo bisaba kuba ifite nibura uwayihanze atari ugupfa kwishimisha, mu mwaka wa 2020 hakaba hamaze gufasha abana 4 gukora indirimbo zabo.

S.S

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.