Gatsibo: Abagore bakora muri VUP bifuza ko FRW bahembwa yongerwa

Yanditswe: 20-12-2021

Bamwe mu bagore bahawe akazi muri Vision 2020 Umurenge Programme (VUP) bavuga ko amafaranga bahembwa ari macye bakifuza ko yongerwa akajyana n’ibiciro biri ku masoko dore ko n’ayo bakorera atabagerayo yose.

Mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo, mu bahawe imirimo y’amaboko muri VUP harimo n’abagore batishoboye by’umwihariko abafite inshingano zo kwita ku miryango bonyine kubera impamvu zitandukanye.
Bavuga ko ku munsi bakorera 1200FRW, aya mafaranga ngo ni macye ugereranyije n’ibiciro biri ku masoko kandi bakinubura ko atabageraho uko yakabaye kuko hari ayo bakatwa na Sacco bahemberwamo.

Uwamaliya Grace ni umwe mu baganiriye na AGASARO. Yagize ati “Amafaranga 1200 ku munsi ni amafaranga macye kandi ntitunayafata yose uko yakabaye. Mu gihe uwagiye guhingira amafaranga umubyizi w’umunsi ari 1500FRW twifuza ko natwe abakorera Leta bayazamura akaba 1500FRW kandi na 300FRW badukata kuri sacco uko tugiye guhembwa nayo ntibazongere kuyakata kuko tubona ari akarengane.”

Nyiraminani Donata nawe ati “Ubushize nari mfitemo imibyizi 12 ubwo nari nabaze ko ngomba guhembwa ibihumbi 12.000FRW barangiye abo muri sacco bankata ibihumbi 3000 FRW sinzi icyo bayakatiye kuko nta deni mbabamo kandi niyo tugiye guhembwa buri gihe badukata 300FRW ngo ni ay’agatabo. Amafaranga 1200dukorera ku munsi ni macye barangiza bakanayakata ntacyo umuntu yageraho bikomeje bitya.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukamana Marceline, yagize icyo avuga kuri iki kibazo.
Yagize ati “Ikibazo cy’amafaranga y’umubyizi w’umunsi sitwe tukigena ahubwo agenwa hashingiwe ku mubyizi w’umunsi mu gace runaka, ubwo twazabikorera ubuvugizi dufatanyije n’izindi nzego nka LODA ifite VUP mu nshingano tukareba.”

Mukamana yakomeje avuga ko ku kijyanye n’amafaranga bakatwa muri Sacco nacyo bazaganira n’ubuyobozi bwa za Sacco, ariko ngo kugeza ubu hari amafaranga ibigo by’imari cyangwa Banki zikata abakiriya bitewe na service bahawe, bakazareba niba ko akatwa aya baturage ari menshi, akaba yagabanywa.

Mutesi Agnes

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.