COVID-19 yongereye abakobwa batwaye inda bafashwa na Julienne

Yanditswe: 29-09-2020
Bamurange Julienne, watangije umuryango ufasha abana b’abakobwa bafite ibibazo

Bamurange Julienne washinze umuryango Young Women Destination avuga ko mu bihe bya COVID-19 umubare w’abakobwa babyariye iwabo wiyongereyeho abandi batwise muri ibi bihe.

Guhura n’ibibazo mu buzima bwe, niyo ntandaro yo gushaka gufasha abagore batereranywe cyane cyane abakobwa babyariye iwabo bafite imyaka iri munsi 24, akabafasha kubona icyerekezo cy’ubuzima bwabo nyuma yo kujugunwa n’umuryango, bikamufasha kwiyakira, kwita ku mwana we, gufasha umuryango we kumwakira nyuma y’amakimbirane baba bagiranye.

Bamurange avuga ko badafite ubushobozi bwinshi bafashisha abakobwa babyariye iwabo ahubwo ikintu cya mbere ni ukumwigisha kwitekerezaho akumva ko ari uwagaciro.
Iyo tumaze kumwigisha kwigirira ikizere, tumuha amasomo y’imyuga irimo kuboha, kubyina, kudoda, gukora ibikapu no kuvumbura impano ze ziba zarapfukiranywe, twagize amahirwe yo kubona imiryango idutoza kwakira abashyitsi na ba mukerarugendo bituma abakobwa bashobora kwibeshaho.”
Young women destination ubu imaze kugira abanyamuryango babarirwa muri 200 bavuka mu karere ka Rubavu mu mirenge nka Rugerero, Kanama na Nyamyumba ariho haboneka benshi, abakorerabushake 20 n’abakozi bahoraho 4.
Uyu muryango ufite abafatanyabikorwa benshi bakenera gufashwa, mu gihe cya Guma murugo byagoranye kubaba hafi kuko wari umwanya bakeneye gufasha kubera kutava mu rugo.

Abana bafashwa bari kwiga kuboha

Bamurange Julienne avuga ko mu gihe cya Guma mu rugo aribwo biyongereye kuko habonetse ihohoterwa, abana b’abakobwa batewe inda, kubera ababyeyi bajya gushakisha, ndetse no gushukwa biroroha.
Agira ati; “Mu minsi yashize twabonye abakobwa b’abangavu 8 batwite, biyongera ku bandi bakobwa babyariye iwabo dusanzwe dufite, bituma tugira igitekerezo cyo gufasha abana b’abakobwa b’abangavu bakiri bato 120 kugira ngo ibyabaye kuri bagenzi babo bitazababaho, ubu tubakurikirana umunsi kuwundi kuko baba ari abana bavuka mu miryango ikennye byorohera ushaka kubashuka.”
Akomeza avuga ko uburyo bwo kubafasha babashyira mu matsinda atuma babakurikirana mu kumenya ibibazo bahura nabyo.
Dufite abakobwa 60 babyariye iwabo, dufite abana b’abangavu 120 dukurikirana, n’amatsinda y’ababyeyi 120 tuganiriza kugira ngo bashobore gufasha abana mu miryango yabo.”

Bamurange avuga ko abana benshi baterwa inda kubera ubukene, Young Women Destination ikaba ikora akazi ko kubafasha kwiga imishinga bakora kugira ngo bashobore kwikemurira ibibazo, bumwe mu buryo bakoresha ku babonye icyo bakora bazigama amafaranga 200 mu cyumweru na 50 y’ingoboka.

Nk’umukobwa wabyaye iwabo hari ushobora kwiga umwuga, ariko ashobora kuboha ibikapu ntahite abona abaguzi, icyo gihe tumufasha gushaka ikindi yakora, wenda nko gucuruza imbuto cyangwa isambaza, iyo agize icyo asigarana agiha umwana akabona ikimuramira kandi kirimo intungamubiri.”
Akomeza agira ati; “Mu gihe cya Corona twatanze amafaranga muyo bizigamira kugira ngo dutabare kuko hari ababyeyi batavaga mu rugo kandi abana bashonje, ikindi akazi katubanye kenshi mu gukora ubuvugizi kuko hari imiryango yari ibabaye.
Mu mafaranga twari twarazigamye harimo ibihumbi 400 ariko yarakoreshejwe, dusigara dukora ubuvugizi bwo kubatera nkunga mu kugoboka abafatanyabikorwa bacu, ubu nibwo turi kubashishikariza kongera kwizigamira kuko bamwe batangiye kongera kugira icyo bakora.

Bamwe mu bana b’abakobwa batewe inda bakiri bato

Bumwe mu buryo bakoresha mu kumenyekanisha ibyo bakora hari amahoteli yakira ibikorwa byabo akabicuruza mu gufasha aba bana b’abakobwa babyariye iwabo, ariko hari n’ibigurisha kuri social media bikagurwa mu kubatera inkunga.
Bamurange avuga ko mu bihe bya Guma mu rugo abangavu bagiye baterwa inda kubera ibishuko, agasaba abana b’abakobwa kwirinda ibishuko kugira ngo bazasubire ku ishuri ntakibazo bafite, naho ababyeyi basaba kugerageza kubonera ibikoresho by’ingenzi umwana w’umukobwa kuko iyo atabibonye ajya kubisaba undi muntu umuhemukira

Abana bo mu mujyi basabwa kumvira ababyeyi, kwirinda amshusho y’urukozasoni bareba no kumenyesha ababyeyi aho bagiye, mu gihe ababyeyi basabwa kumenya icyo umwana akunda kandi bakabimuha kuko hari abarezi bashuka abana n’abandi babashukisha impano zitandukanye.
S.S

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.