Covid-19: Uruhuri rw’ibibazo ku bagore bakoraga bya nyakabyizi.

Yanditswe: 14-10-2020

Covid-19 yateje ibibazo by’ihungabana ry’ubukungu Ku isi yose, by’umwihariko mu Rwanda abantu b’ingeri nyinshi bahuye n’ibibazo byo gutakaza akazi cyane cyane abari ba nyakabyizi amikoro muri rusange yarabuze Ku buryo hari n’abo Leta yatangiye kugenera ibibatunga mu gihe cya guma mu rugo ubwo hari hafashwe ingamba zo kurwanya iki cyorezo mu gihugu hose.

Bamwe mubagezweho n’ingaruka zikomeye ni abagore, kubera imiterere y’inshingano z’umugore mu rugo twasanze ahanini ariwe wahuye n’imbogamizi cyane, twavuga nko kubazwa ibibazo byinshi n’abana igihe babona nta kintu ari gutegura mu gikoni, igihe batabonye igikoma mu gitondo babyutse dore ko na bari Ku mashuli bari baramaze kugezwa mu miryango yabo bose. Ibi nabyo bikaba byariyongereye ku bibazo by’abagore mu gihe cya guma mu rugo. Ubuhamya butandukanye twakiriye bwatugararizaga ko kubazwa impamvu utatetse igikoma cyangwa ibyo kurya ryari ihurizo rikomeye Ku babyeyi benshi cyane cyane abari mu batunzwe n’uko bakoze buri munsi (ba nyakabyizi).

Claudine(izina ryahinduwe) yakoraga ibiraka byo gukusanya amakuru k’ubushakashatsi butandukanye mu mugi waKigali, avuga ko akazi ke kibandaga cyane cyane ku guhugura abaturage aho yabaga ashaka amakuru, byatumye gahagarara kuko bitari byemewe kuva mu rugo, kuva mu Karere ujya mu kandi cyangwa mu ntara ujya mu yindi. Aratubwira uko byamugendekeye mu gihe cya guma mu rugo (lockdown); Ati: corona yaje Umugabo wanjye amaze amezi atatu muri gereza, yari amaze gukatirwa imyaka ibiri y’igifungo, birumvikana ko nari nsigaranye inshingano zo kwita Ku muryango, abana turi kumwe mu rugo, gusura Papa wabo nkamugezeho ibyo akeneye, wongeyeho no kwishyura ubukode bw’inzu tubamo.
Ubwo hafatwaga ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 abantu bakaguma mu rugo, Ku akazi nta muntu bongeye guhamagara kugeza ubu. Batubwiye ko Icyigo cya Statistic kitarabaha uburenganzira bwo gusubira mu ikusanyamakuru rikorerwa mu baturage, Ubuzima buragoye cyane, nifashishije amafranga nari mfite arashira, mfata ideni mu kimina mbamo ariko kugeza ubu ndabona ntazi amaherezo yabyo rwose. Ubu ncuruza Me2U Ku muhanda kugira ngo ndebe ko nabona icyo abana bararira ntibarare barira nk’uko byabanje kungendekera, bararya n’ubwo bitaba bihagije. Ikibazo gisigaye kuri papa wabo uri muri gereza, kuko ntasurwa kandi nta n’amafranga yo kumwoherereza mbona, nta cyizere mfite cy’igihe tuzasubirira mu kazi. Nifuza ko Leta yaha ubufasha ibigo byakoraga nk’icyacu bakabasha kugira icyo bagenera abakozi babo batakaje ubushobozi bwo kwitunga. Umwe mu bayobozi b’iki kigo avuga ko mbere ya Covid-19 mu abakozi Bose bari bafite kuri terrain abagire n’abakobwa bari 60% by’ abakozi bose, ariko ubu nta mukozi n’umwe uri mu kazi, ari ingaruka zirahari no Ku bandi bose bakoraga.

Uwimana Ruth nawe yakoraga imirimo y’amaboko mu ruganda rutunganya ibiryo by’amatungo yahembwaga amafranga angana n’ ibihumbi 2000frw/ku munsi, yadutangarije inkuru ikurikira: bakimara kuduhagarika mu ruganda numvaga nzahita njya gukora ikiyede (guhereza abafundi) ku bishantiye biri hafi yaho dutuye, ariko bucyeye ngiyeyo nsanga ntibakoze nza kumva amakuru ko nabo babahagaritse kubera guma mu rugo. Numvise ntazi icyo gukora kuko nari mfite abana bane mu rugo, papa wabo nawe yari yaragiye i Burengerazuba guhahirayo. Byari ibintu bigoye cyane, umunsi umwe natekereje kujya gusaba ibiraka by’akazi ko mu rugo ariko urupangu nkomanzeho rwose bakanga ko ninjira kubera kwanga ko nabanduza Corona virus. Twagize inzara, abana bakambaza igihe bazongerera kubona ibyo kurya nkabura icyo mbasubiza. Muri iyo munsi ago bafunguriye ibikorwa bimwe na bimwe twe turacyari mu rugo ntabwo uruganda ruraduhamagara, ndetse tujya twumva amakuru y’uko bashobora kugabanya abakozi, nta cyizere mfite cyo kongera guhaza abana banjye. Ariko ndashimira Leta ko hari igihe baduhaye ibyo kurya tumeze nabi.

Si Claudine na Ruth bonyine bahuye n’ikibazo cyo kubura akazi kari gasanzwe kabatungiye imiryango, ntibabone n’imperekeza kubera bari abakozi bakora nyakabyiza hari n’abandi benshi muri rusange bahuye nabyo kandi bakaba bifuza ko Leta yagira ubufasha igenera ibigo byahagaritse imirimo kugira ngo bibashe kugira icyo bifasha abakozi babyo batakaje akazi.

Yateguwe na Violette.
photo: google

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.