Abagore 2 bahatanira kuba ministiri w’intebe w’Ubwongereza

Yanditswe: 08-07-2016

Theresa May na Andrea Leadsom ni abagore babiri bari guhatanira kuzasimbura David Cameron bikaba bivuze ko uko amatora azagenda kose, ubwongereza bugiye kongera kuyoborwa na ministri w’intebe w’umugore kuko nta mukandida w’umugabo uhari.

Kuri uyu wa kane tariki ya 7 Nyakanga nibwo aba bagore babiri aribo bemejwe ko aribo hazavamo umwe uzaba minisitiri w’intebe, mu gihe iki gihugu cyari cyikibazwaho byinshi ku gusohoka kwacyo mu muryango w’ubumwe bw’Iburayi.

Theresa May yatowe n’abadepite 199 muri 329 bo mu ishyaka ry’aba Conservative ari naryo riri ku butegetsi mu Bwongereza, naho Leadsom bahanganye yatowe ku majwi 84 mu gihe uwitwa Michael Gove yabonye amajwi 46 ariko agahita akurwa mu bakandida

Minisitiri w’Intebe mushya azatangazwa ku ya 9 Nzeli 2016, ahite atangira guhangana n’ingaruka zatewe no kuba u Bwongereza bwarivanye mu muryango wa EU bwari bumazemo imyaka 43.

Nubwo May ufite ubunararibonye muri politiki, ari we watowe ku majwi menshi n’abadepite, Minisitiri w’Intebe uzasimbura David Cameron, azemezwa mu matora y’abarwanashyaka 150 000 b’aba Conservative.

Aba bagore babiri bose basezeranya abaturage b’u Bwongereza ko bazashobora guteza imbere igihugu cyabo nubwo hari impungenge z’igabanuka ry’ubukungu nyuma ya Brexit
Ubwongereza bugiye kongera kuyoborwa n’umugore nyuma ya Margaret Thatcher wabaye umugore wa mbere watorewe kuba minisitiri w’intebe kuva mu 1979 kugeza mu 1990.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe