Uko Kayitesire ucuruza ikawa ahanganye n’ingaruka za COVID-19

Yanditswe: 23-09-2020

Marie Laetitia Kayitesire ni umuyobozi wa Sake Farm ihinga ikanatunganya ikawa yoherezwa mu mahanga mu karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba. Ni ibikorwa amazemo imyaka irenga 20.

Marie Laetitia Kayitesire avuga ko abaguzi yarasanganywe bamuguriraga ikawa hanze y’u Rwanda bahagaritse ibikorwa byo kumugurira kubera icyorezo cya COVID-19. Agira ati; “Icyorezo cya COVID-19 cyaje mu gihe cyo gusarura ikawa cyegereje, nubwo abantu basabwe guhagarika ingendo, abahinzi bo bakomeje ibikorwa byo kuzisarura. Njyewe nohereza ikawa ya specialty coffee ikunzwe n’abayizi, mu gihe abandi bakunda convention coffee.”

Akomeza avuga ko Specialty coffee itagurwa cyane kimwe na convention coffee, ndetse abagurisha Specialty coffee barafunze ntibari gukora kubera ko ingendo henshi zahagaze, abantu bakaguma mu nzu, abazigura ntibacuruza izo bari bafite mu bubiko bituma bahagarika kugura izindi kawa.

Kayitesire usanzwe agurisha ikawa ye mu gihugu cy’Ubudage avuga ko ibikorwa byo kugurisha aho yarasanzwe bitabayeho bityo ikawa azayigurisha ku masoko asanzwe ariko azagira igihombo.

Agira ati; “Ikiriho ubu ni ugushaka abaguzi bashya, tubereka ikawa yacu n’ubwiza bwayo, kugira ngo nibura umwaka utaha tuzabone isoko, naho kubirebana n’ikawa twafashe uyu mwaka, turatekereza ko tuzayigurisha ku masoko asanzwe.”

Akomeza agira ati; “Kwirinda ko duhomba cyane ubu tuzagurisha ku masoko asanzwe kandi baduhere ku giciro gito, aho twagurishaga ikawa ku madolari atanu tuyigurishe ku madolari 3, urumva birimo igihombo ariko tugomba gukomeza.”

Kayitesire ubusanzwe yohereza hanze ikawa ingana na toni 38 ku mwaka, avuga ko abohereza ikawa hanze y’igihugu bahuye n’igihombo kuko baguriye abahinzi ku giciro cyashyizweho na NAEB, nyamara bo, ubwo bajyaga kugurisha hanze y’igihugu basanga isoko ridafunguye nkuko byari bisanzwe.

Kayitesire amaze imyaka itanu mu bucuruzi bw’ikawa hanze y’igihugu, igikorwa kitabonekamo abagore benshi, avuga abohereza hanze ikawa hanze y’igihugu bazahura n’imbogamizi mu kwishyura amafaranga bahabwa na banki mu gihe cyo kugura ikawa, kuko nibagera igihe cyo kwishyura banki bizabagora kubona amafaranga bitewe n’ibiciro biri hanze y’igihugu.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi NAEB kigaragaza ko Ikawa yacurujwe hanze y’u Rwanda mu mwaka wa 2018/2019 yari ibiro 21,654,088 yinjiza miliyoni 68 n’ibihumbi 763 n’amadolari 924 ariko mu mwaka wa 2019/2020 yaragabanutse hacuruzwa ibiro 19,723,302 byinjije amadolari 60,400,203.

Icyorezo cya Corona virus kuva cyagera mu Rwanda mu kwezi kwa Werurwe 2020, cyagize ingaruka nyinshi ku bucuruzi bw’imbere mu gihugu no kubicuruzwa byoherezwa hanze.
Hagendewe ku mibare y’ibicuruzwa u Rwanda rwohereza hanze, hari ibyagabanutse kubera ko ingendo zahagaze, hakaba n’ibyagabanutse kuko amasoko hamwe yafunzwe, amazu yakira abantu yabikeneraga agaharara ndetse hiyongeraho ingendo n’iminsi mikuru byahagaze.

S.S

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.