Uko gahunda ya ECD ifasha abana bazahajwe n’imirire mibi

Yanditswe: 29-11-2019

Mu Rwanda kimwe no mubindi bihugu ku isi hagenda hagaragara ibibazo by’abana bagira indwara zituruka Ku mwanda ndetse n’imirire mibi, ibi ahanini biterwa n’ubumenyi bucye bw’ababyeyi mu gutegura amafunguro y’abana, undi mubare munini w’ababyeyi ukabiterwa no kubura ubushobozi buhagije bwo gutunga imiryango yabo, twavuga nko kubababonera ibyo kurya bihagije kandi bikungahaye Ku ntungamubiri umwana akenera kugira ngo akure neza ndetse n’ibikoresho by’isuku ikwiriye umuryango, ibi byose iyo bigeze mu muryango nibuo bitera igwingira mu bana.

Mu mwaka wa 2015, ubushakashatsi bwakozwe n’inzego z’ubuzima zirimo ikigo cya DHS(Demographic and Health Survey) bwagaragaje ko mu Rwanda 38% by’abana bato kuva kumyaka 0 kugeza Ku mya ka 5 bari bafite ikibazocy’imirire mibi n’igwingira, Mu mwaka wa2016, u Rwanda rwashyizeho gahunda y’urugo mbonezamikurire y’abana bato, hagamijwe ko kugera muri 2024 iyi mibare izaba yagabanutse kugera ku kigero cya 19% mu gihugu hose.

Twaganiriye n’abamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Muko ubwo twari tubasanze Ku Kigo mbonezamirire cy’Ikigo nderabuzima cya Nyakinama batubwira uko iki Kigo cyafashije abana babo bagakira imirire mibi:
Uwitwa Bayavuge ati: uyu mwana wanjye yavutse akurikira abandi b’impanga kandi babo bari bakuze bitugoye kubera kutababonera ibihagije, turi abakene ubwo rero n’uyu avutse biba uko, nagize amahirwe banyohereza hano, bamuha Shishakibondo, bakatwereka uko ifunguro ritegurwa neza kugira ngo rigire umumaro ku mwana, ubwo rero na duke mfite menya uko ntumutegurira nkavanga ibikwiye nkamugaburira, n’abakuru be bakaboneraho. Ubu abana banjye ntibakimeze nabi nka mbere ntaraza hano. Ubu amaze amezi atanu hano mbona amaze kugarura akajisho namuzanye afite ibiro 4 n’amagarama 200 ubu afite ibiro 6na 700 yavuye mu muhondo ubu nta kibazo. Mfite amahirwe yo kuzasererwa ntamaze igihe kinini hano, uyu mu byeyi kandi yatubwiye ko uretse no kuba nta biryo bihagije bafite iwabo, ko nibihari batari bazi kubigirira isuku ariko ubu bikaba byarahindutse.

Nyirasafari Scholastic, umukozi ushinzwe imirire mu Kigo nderabuzima cya Nyakinama yatubwiye ko hari abana baza barageze mu mutuku (bafite imirire mibi ikabije), ati: hari abo twakira hano barembye rwose ubona ko byabarenze, n’ubu hano dufite babiri abo tubanza kubaha inombe ya RUTF, ikabafasha mu buryo bwihuse hanyuma tukabona kubaha Shishakibondo, tukigisha n’ababyeyi babo uko bategura amafunguro, iby’ingenzi batagomba kwibagirwa mu gutekera abana dore ko dufite igikoni tubigishirizamo guteka neza, bityo bigafasha abana gukira vuba.
Ibyo ariko ntibikuraho imbogamizi kuri bamwe zijyanye n’amakimbirane mu miryanho yabo.

Nyirafaranga, yatubwiye ko kuba yaramenye gutegura neza amafunguro bidahagije, ati:ibyo nyine narabimenye, ariko se ko mfite abana bane kandi umugabo wanjye akaba yibera mu kabari, ubundi akajya mu mugi akabayo agataha ari uko abishatse, ubwo urumva nabasha guca incuro nkazatunga abo bana bose ntawugize ikibazo? Ngaho nanjye reba uko nsa urabona se mfite intege? ahubwo Leta yadufasha kwigisha abagabo bacu nabo bakumva ko iki kibazo kibareba.

Machara Faustin, umukozi ushinzwe imirire y’umwana n’umubyeyi muri program y’igihugu mbonezamikurire y’abana bato… yatubwiye ko mu Rwanda iki kibazo kigihari, kandi ko ari ikibazo kiba ahantu hose hari abaturage batishoboye, ati:abaturage bagomba kwigishwa, Shishakibondo dutanga ni iyo gufasha abana n’abagore batwite kugira ngo umugore azabyare umwana udafite ikibazo, Leta yakongerera iki kigo ubushobozi tugakomeza guhangana n’ikibazo cy’igwingira.

Violette Mukankwaya/ Agasaro.com

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.