Park Geun-hye, Perezida wa Korea y’Epfo

Yanditswe: 25-12-2015

Park Geun-hye ni umgore wa mbere wabaye prezida w’igihugu cya Korea y’epfo, akaba yaratunguye abantu benshi, kuko Korea ari igihugu cyiganjemo kutubahiriza ihame ry’uburinganire bw’umugore n’umugabo aho umugore aba afatwa nk’umuntu uciriritse.

Park yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 2013 akaba ari umukobwa w’uwahoze ari prezida wa Korea Park Chung-hee. Park yavutse mu mwaka w’I 1952 akaba ari prezida wa 11 wa Korea y’Epfo.

Park avuka mu muryango w’abana batatu akaba ariwe mukuru mu bana bavukana aho bavuka ari abakobwa babiri n’umuhungu umwe. Gusa Park ntiyigeze ashaka umugabo mu buzima bwe bwose.

Mama wa Park yaje kwicwa mu 1974 ubwo papa we yari prezida wa Korea y’epfo bituma asigara ameze nkaho ariwe usimbuye mama we mu bya politiki kuko ariwe wari umukobwa mukuru. Gusa ntibyatinze mu mwaka w’I 1979 papa we nawe yaje kwicwa .

Mu 1998 Park yatowe kuba umuyobozi mukuru wa GNP, ishyaka rikomeye muri Korea y’epfo. Nyuma Ishyaka rya GNP ryaje guhinduka the Saenuri Party.

Mu matora yo muri 2012 y’abagize inteko ishinga amategeko ishyaka ryari ku butegetsi ryabonye imyanya mike mu nteko kuko imyanya ogera ku 152 yari yegukanywe n’ishyaka Park yari abereye umuyobozi.

Muri uwo mwaka kandi nibwo hatangiye kwiyamamaza kw’abahatanira kuzaba abakuru b’igihugu, Park ahita atanga kandidatire ye nawe ajya mu bahatana.

Tariki ya 19 Ukuboza, 2012 nibwo hatangajwe ko Park yatsinze amatora ku majwi agera kuri 51,6%. Tariki ya 25 Gashyantare, 2013 nibwo Park yarahiriye kuyobora Korea y’epfo.

Kuri ubu Park amaze imyaka itatu ayobora Korea y’epfo akaba ariwe mugore wa mbere uyoboye iki gihugu.

Source : wikipedia

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe