Pascaline ufite "agence" y’ubukerarugendo

Yanditswe: 04-09-2015

Pascaline Mugabekazi afite company ifasha ba mukerarugendo kuza gusura ibyiza by’u Rwanda ( tour operator agency) akaba afite byinshi yungukira mu birori byo “Kwita Izina”.

Pascaline yize ibijyanye n’ubukerarugendo akaba yaratangiye company ye yise “Discover Rwanda Tours&Safari” mu mwaka wa 2012 ariko mbere yaho akaba yarakoze muri Rwandair ndetse no mu yindi agence de Tourisme yitwa “primate safari”.

Imirimo ye ya buri munsi ni ugushaka ba mukerarugendo baza gusura ibyiza by’u Rwanda ndetse akanabibafashamo kuva baje kugeza barangije urugendo rwabo, nkuko abivuga rero Kwita izina ni kimwe mu bimufasha kubona abakiliya dore ko imuhuza na ba mukerarugendo baba baje atari asanzwe azi. Pascaline ati : “ hari abakiliya benshi namenyeye muri Kwita Izina.” Yakomeje adusobanurira ko iyo bamenyanye, bamwe baba abakiliya be cyangwa bakamurangira abandi.

Pascaline rero ni umwe mu bakora mu bijyanye n’ubukerarugendo bishimira igikorwa cyo kwita izina dore ko inyungu zacyo zitarangirira kuri uwo munsi ahubwo zigera no ku bandi bantu batandukanye nko ku ba gide ( guides, ama hoteri utubari n’abaturage begereye ahasurwa na ba mukerarugendo. Muri uyu mwaka Parike z’u Rwanda zakiriye ba mukerarugendo 29,595.

Pascaline rero arashishikariza abandi badamu kwitabira uyu mwuga ababwira kandi ko ari byiza kuwukora iyo ubikunze.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe