Graca Machel, umugore washatswe n’abaprezida 2 batandukanye

Yanditswe: 08-05-2015

Graca Machel ni umunyapolitike ukomoka muri Mozambique akaba yarashatswe n’abaprezida 2 batandukanye kandi bo mu bihugu bitandukanye. Usibye kuba azwiho ako gashya, Graca yakoze ibindi bikorwa byinshi bitandukanye mu ruhando rwa politiki.

Graca Machel ni umunyapolitiki ukomoka mu gihugu cya Mozambique akaba yaravutse ku ya 17 Ukwakira 1945 mu ntara yitwa Gaza iri muri iki gihugu.

Uyu mugore avuka mu muryango w’abaturage biberaga muri iyi ntara ya Gaza mu gihugu cya Mozambique. Amashuri abanza yayize abifashijwemo n’abamisiyoneri b’abamethoditse ndetse aza gutsindira buruse maze ajya muri lycee de Maputo. Aha yaje gusanga ari we mwirabura wenyine mu ishuri yigagamo aribyo byamuteye gutangira kwibaza ku bukoroni bwariho muri icyo gihe.

Nyuma yaje gukomereza amasomo ye muri kaminuza ya Sorbonne mu gihugu cy’Ubufaransa. Aha yaje kuhahurira n’abandi banyeshuri b’abanyafurika bavuga ururimi rwo muri Portugal dore ko ari rwo rurimi bavuga muri Mozambique. Rero, byatumaga babasha no guhuza mu bitekerezo bijyanye na politiki.

Mu 1972, nibwo Graca Machel yaje gusubira mu gihugu cye maze ahita ajya mu ishyaka rya front de liberation du Mozambique (frelimo). Iri shyaka ryari rigamije kurwanya ubukoroni rikaba ryari rifite icyicaro mu gihugu cya Tanzania.

Aha yaje gukurikirana amahugurwa ajyanye no gukoresha intwaro mu nkambi y’imyitozo ari naho yaje kumenyana na Samora Machel wari umuyobozi w’intara ya Cabo Delgado. Nyuma y’igihe gito yaje kuba umuyobozi wungirije w’ishuri ry’uyu mutwe wa Frelimo ryari muri Tanzania.

Mu mwaka w’1975 nibwo igihugu cya Mozambique cyabonye ubwigenge hanyuma Samuel Machel aba ariwe uba Perezida wa Repubulika ndetse uwo mwaka nibwo bahise babana na Graca Machel.

Nanone Grace Machel yaje gukora imirimo itandukanye nko kuba Minisitiri w’umuco n’uburezi hagati y’umwaka w’1975 na 1989. Ikindi ni uko yagiye akora n’ibikorwa birengera ikiremwamuntu. Aha twavuga nka raporo ya Unesco yasohoye ivuga ku ngaruka intambara zigira ku bana.

Nyuma y’uko Samora Machel yitabye Imana, uyu mugore yaje gushakana na Nelson Mandela wabaye impirimbanyi y’amahoro mu gihugu cya Afurika y’Epfo.aba bamenyanye mu mwaka w’1990 ubwo Nelson Mandela yari avuye muri gereza ndetse bahita banabana ubwo yari amaze gutandukana na Winnie Mandela.

Tubabwire ko Graca Machel yaje guhembwa n’umuryango w’abibumbye ushinzwe impunzi aho yahawe igihembo cyitiriwe Nansen kubera ibikorwa biharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu yagaragaje ku bana b’impunzi.

SHYAKA Cedric