Anna, umugore uri kwiyamamariza kuba prezida muri Tanzaniya

Yanditswe: 25-09-2015

Anna Mghwira niwe mugore wenyine uri kwiyamamariza kuzaba prezida wa Tanzaniya mu matora teganijwe mu mezi ari imbere aho ahagarariye umutwe wa politiki wa ACT Wazalendo.

Anna yagiriwe ikizere n’ishyaka ahagarariye ndetse bakaba bemeza ko ubuyobozi ari ikintu kimuri mu maraso dore ko papa we yahoze ari umujyanama muri Tanu mbere y’uko ishyaka riri ku butegetsi rya CCM ritangizwa mu 1985.

Anna yavutse tariki ya 23 Mutarama 1959 avukira mu gace ka Singita. Yatangiye kugaragaza ko ashoboye kuyobora akiri muto kuko yajyaga ayobora mu ishuri ku rusengero ndetse no mu baturage basanzwe.

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cyitwa women Magazine, Anna yagize ati : “ Ndi umunyapolitiki cyane, nakoze igihe kinini mu bijyanye na politiki kuva igihe cyo gushinga amashyaka menshi cyatangira".

Yarongeye ati : “ kuri ubu ndi mu ishyaka ritemeranya n’ubuyobozi buriho. Ndiyizeye kuko byose biterwa n’uko ushaka kugaragara”.Anna yongeyeho ko afite umuhamagaro muri politiki kandi ko ashoboye kuyobora hatitawe ku bihe igihugu cyaba kirimo.

Ati : “iyo ngiye mu cyaro mba umugore w’umunyacyaro nagera mu mujyi nabwo nkaba umugore w’umunyamujyi. Ntekereza ko ayo ariyo mahirwe ya mbere mfite, nk’umuntu ushobora kuba mu buzima bwose ku buryo bworoshye. Ku bijyanye n’icyiciro cy’amashuri ibyo simbyitaho kuko kuba umuyobozi mwiza bidasaba amashuri ahambaye.

Ku bijyanye no kuba hari abibaza ko umugore yavamo umuyobozi mwiza w’igihugu, Anna yabasubije agira ati : “ Ni nk’abantu bavunga ko umugore adashobora kuba umunyapolitiki uzi gufata ibyemezo, nubwo hari ababimbaza birengangije ko muri Tanzaniya twagize abagore benshi b’abaminisitiri, kuba hari ababaye abayobozi kandi bagakomeza no kwita ku ngo zabo byerekana ko no ku kuba umukuru w’igihugu nabyo byashoboka.

Anna ashishikariza abagore kudatinya imyanya ya politike yo hejuru kuko nabo bashoboye kuyobora nk’uko abagabo nabo babishoboye. Anna kandi avuga yizeye intsinzi igihe abantu batazitwaza ko ari umugore bakamutora kuko ashoboye.

Source : allafrica.com
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe