Barankitse, umurundikazi uhatanira Aurora Awards

Yanditswe: 25-03-2016

Umurundikazi Marguerite Barankitse uzwi ku kabyiniriro ka Maggy akaba ayobora ikigo gitanga ubufasha ku bari mu kaga kizwi nka ’Maison Shalom’ mu Burundi, ari ku rutonde rw’abantu bane ku Isi bazatoranywamo umwe uzahabwa igihembo cya AURORA Awards.

Ni igihembo ngarukamwaka kizajya gihabwa abantu cyangwa ibigo byagaragaje ubudashyikirwa mu kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu kurusha abandi, cyane cyane biyemeje gutanga ubuzima bwabo ngo barokore ubw’abari mu kaga.

Bane batoranyijwe n’akanama kabishinzwe kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Werurwe 2016, barimo Marguerite Barankitse uyobora ikigo gitanga ubufasha ku bari mu kaga kizwi nka
Maison Shalom mu Burundi, ibitaro bya REMA by’i Burundi, Docteur Tom Catena wo mu bitaro bya Mother of Mercy muri Sudani, Syeda Ghulam Fatima, Umunyamabanga mukuru w’umuryango Bonded Labor Liberation Front wo muri Pakistan na Padiri Bernard Kinvi, ushinzwe ibikorwa bya Kiliziya Gatolika i Bossemptélé muri Repubulika ya Centrafrique.

Iki gihembo gishya kizatangwa ku ya 24 Mata 2016, kigamije gutuma ubuzima bw’abari mu kaga burokorwa, ndetse uzajya acyegukana akazajya ahabwa miliyoni y’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga hafi miliyoni 800 Frw.

Vartan Gregorian watangije umugambi witwa 100 LIVES akaba no mu bagize akanama gahitamo abahatanira iki gihembo, yavuze ko aba batoranijwe kubera ibikorwa bihambaye bakoreye abo bitangiye.

Yagize ati “Bane bageze mu cyiciro cya nyuma bahize abandi kubera umuhate wo gukiza ubuzima no kurwanya akarengane ku baturage b’iwabo’’.
100 LIVES ni umugambi watangijwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abanyarumeniya, aho abasaga miliyoni n’igice bayitikiriyemo, abayirokotse bagashaka uburyo bwo gushimira abakijije abantu no kubaka Armenia bundi bushya.

Abageze mu cyiciro cya nyuma banyuze mu yihe nzira ?

Aba bane bageze mu cyiciro cya nyuma bahatanira Aurora Awards, bakoze ibikorwa bihambaye, aho nka Marguerite Barankitse n’ibitaro bya REMA, bahishe abahigwaga benda kwicwa mu Burundi (habarwa abagera ku bihumbi 28), banavura abana b’imfubyi babarirwa mu bihumbi 80 mu ntambara zayogoje u Burundi.

Marguerite wenyine yahishe abantu bagera kuri 72 ndetse akaba yarafunguye ibitaro byo kuvura abakomerekeye mu ntambara.

Dr. Tom Catena w’Umunyamerika, yitangiye ubuzima bw’abazahajwe n’intambara bagera ku bihumbi 500 muri Sudani, akaba yaremeye kwitanga ijoro n’amanywa kugirango hatagira impunzi ibura ubufasha ikeneye.

Ubwitange n’umurava byamuranze byatumye ikinyamakuru TIME Magazine cyo mu Bwongereza kimushyira mu bantu 100 bavuga rikijyana ku Isi yose mu mwaka wa 2015.

Kuri Syeda Ghulam Fatima, yarwanije imirimo y’agahato mu gihugu cya Pakistan ndetse akaba yararengeye ubuzima bw’abana bagera mu bihumbi 24 bose bakoreshwaga imirimo ivunanye.

Naho Padiri Bernard Kinvi, ni umupadiri wabuhawe akiri muto cyane nyuma yo gupfusha umubyeyi n’abavandimwe, akaba yarataye igihugu cye cya Togo, yitangira impunzi z’intambara yashyamiranije Abayislamu n’Abakiristo muri Centrafrique kuva mu 2012.

Bernard Kinvi ubwe yahishe impunzi zibarirwa mu magana akaba yaranashoboye kuzishakira ubuvuzi n’ubundi butabazi bw’ibanze, azirinda impfu zibasiye abatari bake.

Aba bane bahatanira iki gihembo bazatangira gutorwa kuri interineti kuva tariki ya 15 Kamena, 2016 birangire tariki ya 23 Nyakanga, 2016, naho uzegukana ibihembo akazamenyekana hagati ya tariko 12 na 14 Kanama, 2016.

Source ; prixurorawards.ca

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe