Cristina, prezida wa kabiri w’umugore wayoboye Argentine

Yanditswe: 12-06-2015

Cristina Elisabet Fernández de Kirchner, niwe mugore wa kabiri wabaye prezida wa Argentine nyuma y’undi mugore witwa Isabel Martinez de Peron wayoboye Argentine kuva muri 1974 kugeza mu 1976. Kuri ubu Cristina kaba ari muri manda ye ya kabiri.

Cristina ni umugore w’uwahoze ari prezida wa Argentine witwa Nestor Kirchner akaba abarizwa mu ishyaka riharanira ubutabera akaba yarabanje kurihagarara aho yabaye umsenateri uhagarariye inbtara ya Santa Cruz na Buones Aires.

Cristina yavutse mu 1953 avukira mu ntara ya Buenos Aires akaba yarize kuri kaminuza nkuru ya la Plata akaba ari naho yahuriye n’umugabo we Nestor . Nyuma yaje kuba umucamanza akazi yakoraga hamwe n’umugabo we.

Mu 1991 nibwo Cristina yatorowe kuba umuyobozi w’intara naho kuva mu 1995 kugeza mu 2007 akaba yaratorowe kujya mu nteko ya Argentina ku rwego rw’igihugu icyo gihe umugabo we yari prezida.

Muri 2007 nibwo Cristina yatsinze amatora ndetse yongera no kuyatsinda ku nshuro ya kabiri mu 2011. Ubu akaba ari kuyobora muri manda ye ya kabiri iri hafi kurangira.

Nubwo umugabo wa Cristina yaje kwitaba Imana, itangazamakuru ryakomeje kumuvugaho cyane nk’umuyobozi myiza uzi kwegera abaturage cyo kimwe n’umugabo we bose barigaragaje mu bikorwa byo guhangana n’abanzi babo bo hanze y’igihugu n’imbere mu gihugu ku buryo umuntu wese utacuga rumwe nka leta afatwa nkushaka gukora coup d’etat.wa 19.

Muri 2008 ikinyamakuru cyitwa Forbescyashyize Cristina ku mwanya wa 13 mu bagore ijana bakomeye ku isi ariko uko amara iminsi ku mwanya wa prezida niko icyo cyinyamakuru kigenda kimushyira ku mwanya w’inyuma mu myaka ushize akaba yari hejuru y’umwanya

Cristina Kirchner yapfakaye mu mwaka wa 2010 ubwo umugabo we Nestor yitabaga Imana yishwe n’indwara y’umutima.

Nyuma yuko umugabo we ahitwanywe n’indwara y’umutima, umuvugizi wa Prezidansi muri Argentina, Alfredo Scoxximarro yatangaje ko Cristina arwaye kanseri ya thyroid muri 2012 akaba yarabazwe bivugwa ko iyo canseri yaje gukira burundu.

Gusa na none nyuma yahoo gato abaganga baje kubona amaraso mu bwonko bwe bamusaba ko yayafata ikiruhuko cy’ukwezi. Icyo gihe cy’uburwayo no kutagaragara cyane vyatumaga ibinyamakuru bimuvugaho byinshi, dore ko no mu mpera z’umwaka ushize nabwo yamaze igihe kitari gito mu bitaro.

Kuri ubu Cristina ari kuyobora Argentine muro manda ye ya kabiri iri hafi kurangira akaba ariwe mugore wa kabiri wayoboye Argentine ariko akaba uwambere wabashize kongera gutsinda amatora akayobora manda ebyiri.

Byakuwe kuri wikipedia

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe