Makeba, yarwanyaga akarengane abinyujije mu buhanzi

Yanditswe: 29-05-2015

Zenzile Miriam Makeba, ni umuhanzikazi wo muri Afrika y’epfo akaba yararwanije ivangura rya Apartheid abinyujije mu bihangano bye, aho yaje no kwirukanwa mu gihugu akaba impunzi azira ibitekerezo bye. Na nyuma y’urupfu rwe akaba agifatwa nk’umwe mu biraburakazi barwanyije akarengane binyuze mu buhanzi.

Zenzile Miriam Makeba yavukiye I Johannesburg kuwa 4 Werurwe 1932. Nyina yitwaga Swazi Sangoma, papa we akitwa Xhosa, akaba yarapfuye Makeba afite imyaka itandatu gusa y’amavuko.

Makeba yari azwi ku izina rya “Mama Africa” kuko yari umwe mu bagore batinyutse kuvuganira abanyafurika abinyujije mu mwuga w’uburirimbyi n’ubwanditsi bw’indirimbo,akaba yari n’umukinnyi wa filimi.

Yatangiye ubunyamwuga bwe neza mu1950, atangirira mu itsinda rya Jazz Group the Manhattan Brothers. Nyuma yaje kurivamo maze ashinga irye rigizwe n’abagore, aho baririmbaga injyana za gakondo.

Ntibyatinze mu 1956 ,yashyize ahagaragara album ye bwite yise”pata pata”aho wasangaga irikunyuzwa kuma radio zose zo mu gihugu,bituma arushaho kumenyekana no hanze y’iguhugu cye.

Mu myaka ya za 60 , Makeba yari ku mwanya wa mbere mu kumenyekanisha injyana ya kinyafrica ku rwego rw’ isi, aho yamenyekanye cyane ni mu ndirimbo yitwa”pata pata”yakozwe bwa mbere mu1957, ayimurikira muri Amerika mu 1967 aho yarafatikanyije n’abandi bahanzi bazwi nka Harry Belafonte, Paul Simon n’uwahoze ari umugabo we Hugh Masekela.

Makeba ku rundi ruhande yagaragaye mu kurwanya imikorere ya Apartheid, ari nabwo guverinoma ya Afrika y’epfo yamwambuye ibyangombwa anirukanwa mu gihugu mu 1960.

Mu 1990 nibwo Miriam makeba yagarutse mu gihugu cye. Mu 1991 Makeba yahise akorana album nshya na Dizzy Gillespie, Nina Simone na Masekela. Bayita”eyes on tomorrow”, iri mu njyana zitandukanye nka jazz,r&b,pop no mu njyana ya kinyafrika. Iyo album yarakunzwe cyane muri Africa ndetse no hanze yayo.

1999,Makeba yatorewe kuba ambasaderi w’agashami k’umuryango w’ibiribwa n’ubuhinzi (FAO).
Mu 2008 yaje kurwara cyane, mu gihe yari yitabiriye igitaramo cyo gufasha umwanditsi Roberto Saviano cyagombaga gutangirira muri Castel Volturne hafi ya Caserta mu Butaliyani.
Makeba yafashwe n’indwara y’umutima nyuma yo kuririmba indirimbo ye”pata pata” ajyanwa ku bitaro bya Pineta Grande ari naho havuye urupfu rwe kuko abaganga basanze batagishoboye kuramira ubuzima bwe.

Muri 2009, mu rwego rwo kumwibuka herekanywe filimi kuri Makeba ikaba yariswe”hommage a Miriam”
Uyu muhanzikazi watabarutse Afrika ikimukeneye aracyafatwa nk’ umubyeyi wa Afrika ndetse akaba afite akabyiniriro ka Mama Afrika gatuma n’abato bamenya ko Makeba yari umwe mu bagore bagaraje ubutwari ku mugabane wa Afrika ndetse n’ibihangano bye birimo indirimbo nka malaika, kilimandjaro,.. bikaba bigikunzwe na n’ubu.

Byakuwe kuri wikipedia
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe