Sharapova, umugore wa mbere uhembwa menshi muri Tennis

Yanditswe: 14-08-2015

Maria Yuryevna Sharapova kuri ubu niwe mu mugore ukina tennis uhembwa amafaranga menshi, akaba yarasimbuye kuri uwo mwanya umukinnyi wa mbere ku isi muri tennis w’umugore witwa Serana William uzwiho gukoresha imbaraga naho Sharapova we akaba azwiho gukoresha tekinike cyane.

Sharapova yavutse tariki ya 19 Mata, 1987 akaba ari umurusiyakazi ndetse akaba ari nawe murusiyakazi wenyine wabashije kuba ikirangirire mu mukino wa tennis.

Usibye ko ikinyamakuru forbes cyashize Sharapova ku mwanya wa mbere w’umugore ukina tennis uhembwa neza ku isi kurusha abandi, hari n’indi myaka sharapova yajyaga ashyirwa ku mwanya wa mbere. Aha twavuga nko muri 2005 ubwo Sharapova yari afite imyaka 18 gusa.

Uko sharapova yatangiye gukina tennis

Mu mwaka w’I 1989, ubwo Sharapova yari afite imyaka ibiri gusa, umuryango we wimukiye hafi y’undi umuryango waje no kubabera inshuti ikomeye ya hafi, bakaba bari bafite umwana witwaga Yevgeny wakundaga gukina tennis ndetse akaba yarabaye n’icyamamare ku isi.

Uwo musore yatangiye kujya atoza Sharapova gukina tennis, akaba yaratangiye kumwigisha uko bafata racquet bakinisha tennis agifite imyaka ine gusa. Kuva ubwo yatangiye kujya akora imyitozo na papa we Yuri .

Uko yatangiye gukina by’umwuga

Mu 1993, ubwo sharapova yari afite imyaka 6, yagiye ahantu hatangwaga amahugurwa ya tennis yatangwaga na Martina Navratilova wari usanzwe atoza abakinnyi ba tennis muri Nick Bollettieri Tennis Academy yo muri leta ya Florida muri Amerika. Gusa we na papa we baje guhura n’ikibazo cyo kubona amafaranga bazamwishyura dore ko bari banafite ikibazo cyo kutamenya icyongereza.

Gusa nyuma baje gusanga uwo mutoza muri Amerika basiga mama wabo mu Burusiya, papa wa Sharapova akajya akora imirimo ibafasha kubaho muri Amerika irimo nko koza amasahani kugeza igihe yagejeje imyaka yo kumwemererwa kuba muri academy ariko na none hagati aho baje kubona umufasha wabemereye kubishyurira amafaranga yose kugeza agejeje imyaka icyenda.

Uko yamenyekanye n’ibikorwa yakoze

Bwa mbere Sharapova yaciye agahigo mu 2000 ubwo yegukanaga umwanya mwa mbere muri Eddie Herr International Junior Tennis Championships mu kiciro cya 16 cy’abakobwa bari munsi y’imyaka 13.

Ku myaka 14 nibwo yitabiriye amarushanwa ku rwego rw’isi ategurwa n’ishyirahamwe ry’imikono ya tennis ku isi( WTA) ndetse aza no kwitabira imikono ya Pacific Life Open muri 2002 nabwo atahana intsinzi.

Sharapova kandi yabaye umukobwa muto witabiriye imikino ya Australian Open and Wimbledon aho yayitabiriye afite imyaka 14 n’amezi 9 gusa.

Kuva icyo gihe Sharapova yakomeje kujya aza ku myanya ya mbere cyangwa ku wa ya kabiri aho aba awusimburanwaho na mukeba we Serena William.Gusa muri iki cyumweru ikinyamakuru Forbes cyantangaje ko Sharapova ari ku mwanya wa mbere mu bagore bakina tennis bahembwa agatubutse kurusha abandi.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe