Yashinze itangazamakuru rikoresha amarenga

Yanditswe: 25-06-2015

Kellya Uwiragiye ni umukobwa w’umunyarwandakazi akaba ari umuyobozi w’umuryango witwa Media for Deaf Rwanda, itangazamakuru rifasha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu kugira uburenganzira bwo guhabwa amakuru mu rurimi rw’amarenga.

Kellya asanzwe ari umunyamakuru w’umunyamwuga ubimazemo igihe kuko yakoze mu bitangazamakuru bitandukanye bya hano mu Rwanda harimo Radio 10,Tv 10 n’ikinyamakuru Intego. Kuri ubu yahisemo gukora itangazamakuru rikorera abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga nkuko yabidutangarije mu kiganiro kirambuye yagiranye na agasaro.com

Media for Deaf ni itangazamakuru rikorera abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, mu guharanira ko abafite ubwo bumuga bagira uburenganzira bwo kugerwaho n’amakuru binyujijwe mu rurimi rw’amarenga ari narwo abo bantu bakoresha.

Media for Deaf yatangijwe n’urubyiruko rw’abanyeshuri bize muri kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’itangazamakuru n’itumanaho mu mwaka wa 2014, biturutse ku gitabo cyanditswe na Kellya Uwiragiye ubwo yasozaga amashuri ya kaminuza muri uwo mwaka. Icyo gitabo yise “How Rwandan media serve disabled people” cyibanze ku buryo itangazamakuru rigeza amakuru ku bantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Kellya ati ;’’ Nanditse iki gitabo ubwo nasozaga amashuri ya kaminuza nkora ubushakashatsi. Nabonaga ari ikibazo ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ko itangazamakuru ritabafasha uko bikwiye ngo nabo bagerweho n’amakuru mu rurimi bumva kandi vuba nkuko n’abandi abageraho.

Kugeza ubu Televiziyo Rwanda ni yo yonyine ibasha kuyabagezaho nabwo mu makuru y’ikinyarwanda gusa, ni bwo nahise ntekereza ko hari icyo nakora, maze mbiganira na bagenzi banjye dufatanya gushyiraho ubukangurambaga kugira ngo twereke abanyarwanda ko buri wese ashobora gukoresha ururimi rw’amarenga. Twifashishije amashusho kandi duhereye ku bantu bazwi cyane kuko aribo bashobora gutanga ubutumwa bukagera ku bantu benshi kandi bakoresha ururimi rw’amarenga.’’

Ubwo bukangurambaga bwiswe SUN’’Sign your name’’ mu kugaragariza abantu bose ko bashobora gukoresha ururimi rw’amarenga bakabasha kuganira n’abafite ubwo bumuga. Kuri ubu iri tangazamakuru rikaba rikoresha amashusho anyuzwa kuri Television Rwanda.

Yakomeje agira ati’’ Binyuze mu mashusho dukoresha abantu basanzwe bazwi kuko baba bakurikirwa n’abantu benshi bityo bagatanga ubutumwa mu rurimi rw’amarenga, dukurikije ubutumwa umuntu agiye gutanga, kuko ni twe tubumuha.

Twifashisha abantu bazwi cyane barimo abayobozi, abasitari na ba miss tukabigisha uko bakoresha ururimi rw’amarenga kuko ntabwo baba basanzwe bazi kurukoresha,tukabereka iby’ibanze mu magambo make dukurikije ubutumwa umuntu agiye gutanga noneho tugafata amashusho,tukayanyuza kuri televiziyo Rwanda kuko niyo kugeza ubu dukorana nayo.

Kuri ubu abantu baragenda basobanukirwa ko buri wese ashobora gukoresha ururimi rw’amarenga akaba yaganira n’ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga binyuze muri ubu bukangurambaga kandi usanga n’ababyiga bahita babimenya nta mbogamizi ndetse bakanabyishimira.

Nziza Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe