Abagore 5 b’indashyikirwa mu mateka ya Afrika

Yanditswe: 12-03-2016

Mu mateka ya Afrika hari abagore bagiye bakora ibikorwa by’indashyikirwa mu bihe byari bitaboroheye cyane ko abanyafrika bo mu myaka yo ha mbere bari bafataga abagore nk’abantu badashoboye b’insuzugurwa.

Dore abagore 5 b’indashyikirwa nubwo atari bo bonyine kuko hari abandi benshi bagiye bakora ibikorwa by’intangarugero :

1. Funmilayo Ransome Kuti
Mbere yuko abazungu batangira kumva ko bakwiye guharanira uburenganzira bw’abagore hari abagore bo muri Afrika bari baratangiye kubiharanira, muri abo harimo Funmilayo wo muri Nijeriya.

Kubw’umuhate we wo kumva ko umugore agomba kugira uburenganzira bumwe n’ubw’umugabo, Funmilayo yatumwe hatangizwa umuryango wotwa AWU waje guhinduka WIDF ukaba ari umuryango waharaniraga uburinganire mu mashuri, mu kazi mu mu myanya y’ubuyobozi.

Funmilayo yakoze akazi gakomeye ubwo mu gihugu cye bishyuzaga imisoro ingana ku mugore no ku mugabo ariko ugasanga badahabwa uburenganzira bungana mu bindi. Ibyo byatumye umuryango yashinze ukora imyigaragambyo yo kumagana gutanga imisoro ingana kandi badahabwa uburenganzira bugana mu bindi.

2. Yaa Asentewa
Yaa Asentewa yamenyekanye cyane nk’umugore wabaye umugaba w’ingabo wa mbere muri Afrika. Uyu munye Ghana, yayoboye intambara yamwitiriwe ari nayo ntambara ya nyuma yabaye hagati ya ya leta ya Asante n’abongereza. Ku bw’ubuhanga budasanzwe yagaragaje mu kuyobora uruugamba, byatumye abonmgereza bamwita Jeanne d’Arc wa Afrika

3. Winnie Mandela
Winnie Mandela, umugore wa Nelson Mandela nawe ari mu bagore bakoze ibikorwa by’indashyirwa aho yafatanije n’umugabo we mu bihe byo kurwanya irondaruhu ryakorerwaga abirabura bo muri Afrika y’epfo.

Winnie yagaragaje kudacika integer uwo umugabo we yari amaze gufungwa azira ibitekerezo bye, akomeza guhuranira ko abirabura bahabwa uburenganzira bungana n’ubw’abazungu mu gihe yari azi neza ko umugabo we aricyo bamufungiye.

4. Margaret Ekpo
Margaret Ekpo azwiho kuba umugore wazanye impunduka mu bintu bijyanye n’imyambarire aho we yashakaga ko abanyafrika batatakaza imyambaro yabo ngo bafate imyambaro y’abazungu.

Uyu mugore wahanganye cyane n’imyambaro y’abazungu yashakaga ko abanyafrika bakomera ku myambaro yabo n’uburyo bwabo kavukire bw’imisokoreze n’ibindi bijyanye n’ubwiza, akaba aribyo batez imbere aho guteza imbere ibivuye I Burayi.

Kuri ubu usanga ibikorwa yakoze bifite ingaruka zigaragara aho nko mu gihugu cye cy’amavuko cya Nijeriya n’ibindi bihugu byo muri Afrika y’Uburengerazuba uzasanga bafite umuco wo kwambara imyenda uzwiho kuba yitwa iya Kinyafrika.

5. Miriam Makeba
Miriam Makeba nawe ukomoka muri Afrika y’epfo we yakoresheje umuziki nk’umuhanzikazi mu rwego rwo kwamagana ivanguraruhu ryakorerwaga abirabura mu gihugu cye. Ibyo byatumye aza no kwirukanwa mu gihugu cye ajya kuba mu buhungiro, ariko kuri ubu afatwa nk’umubyeyi wa Afrika.( mama afrika)

Uru nirwo rutonde rw’abagore batanu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri Afrika ariko hari n’abandi benshi bagiye bakora ibikorwa bidasanzwe.

Source : msafropolitan

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe