Bimwe mu byaranze amateka ya Selena marie Gomez

Yanditswe: 19-06-2015

Selena Gomez ni umukinnyi wa filimi akaba n’umuririmbyi w’umunyamerikakazi ukiri muto ariko akaba akomeye kandi akunzwe na benshi muri leta zunze ubumwe z’amerika,ku bw’umwuga we wanamwinjirije cyane amadorali menshi agahabwa n’ibihembo bitandukanye.

Selena Marie Gomez yavutse tariki ya 22 nyakanga 1992,avukira mu gace kitwa Grand Prairie mu mujyi wa Texas ho muri Amerika, se umubyara akaba afite inkomoko muri Mexique naho nyina afite ibisekuru bye mu gihugu cy’ubutaliyani .

Aba babyeyi be bakaba baratandukanye byemewe n’amategeko afite imyaka itanu gusa maze akomeza kubana na nyina.Gomez afite abavandimwe babiri badahuje ababyeyi bose aribo ; Gracie Elliot Teefey wavutse muri 2013 nyina wa Gomez akaba yaramubyaranye na Brian Teefey, undi mwana akitwa Victoria Gomez ise wa Gomez yamubyaranye n’umugore we wa kabiri Sara muri 2014.

Yatangiye gukina filime mu mwaka wa 2000,aho yakinnye muri filime z’uruhererakane zirimo iyitwa ‘’Barney na friends’’.Mu mwaka wa 2007,yongeye kugaragara mu yindi filime y’uruherekane yagiye inyuzwa ku ma televisiyo atandukanye yitwa ‘’wizards of waverly place’’ iyi filime ikaba yaramumenyekanishije cyane ikanatuma asinyana amasezerano na hollywood records mu mwaka wa 2008.

Muri 2009 yabarizwaga mu itsinda yise Selena Gomez & the Scene ari nawe warishinze,ni nabwo yahise asohora alubumu eshatu zikurikiranye harimo ‘’ Kiss & Tell’’2009,’’A year without rain’’ 2010 na ‘’when the sun goes Down’’ 2011.

Ku myaka 18 akaba aribwo yinjira neza mu mwuga wo gukina filime atangira akina filime zisetsa zivuga ku muryango we ndetse n’iz’urukundo harimo iyitwa “Sœurs Malgré-Elles” ‘’comédie romantique’’, “Bienvenue à Monte-Carlo’’ zamwinjirije arenga miliyoni 50 z’amadorari y’amanyamerika,ahita yinjira no muri filime zo mu bwoko bwa animasiyo harimo nk’iyitwa “Hôtel Transylvanie” yamwinjirije Miliyoni zigera kuri 400 z’amadorari ku isi yose.

Muri 2013, yasohoye indi yitwa ‘’spring breakers’’yanaguzwe cyane kandi igakundwa na benshi,anatangira no gufatanya n’abakinnyi bakomeye nka Ethan Hawke hamwe na Jon Voight.

Uretse kuba azwi nk’umukinnyi wa filime anamaze igihe kirekire,ahagarariye umuryango mpuzamahanga wita ku bana UNICEF, akaba ariwe mukobwa ukiri muto wabashije kugirwa ambassadeur wa UNICEF ugereranije n’abandi bantu bahagarariye UNICEF mu bohe byashize.

Gomez kandi ni umubyinnyi akaba n’umuririmbyi ukomeye kuko yagaragaye mu mashusho y’indirimbo zitandukanye nka Burnin’ Up" ya Jonas Brothers. Akaba yaranakoze indirimbo y’amashusho yitwa ; "Tell Me Something I Don’t Know" na albumu yise Stars Dance muri 2013.

Muri iyo minsi ahita anasohora filime yitwa’’ Horton Hears a Who !’’ yakunzwe cyane ikanamwinjiriza akayabo kangana na miliyoni 300 z’amadorali.
Bamwe mu bahanzi afata nk’intangarugero kuri we ngo ni Bruno Mars,Beyonce na Rihanna

Selena Gomez kandi ni umukirisitu ukomeye mu idini ya gatolika kuko ibyo akora byose ngo abikora yiragije imana ndetse akunda no gusenga cyane kuko ariwo muco yatojwe na mama we kuva kera akiri muto.

Ikindi kandi kidasanzwe mu byaranze ubuzima bwa Gomez ni uko nyina yamubyaye afite imyaka 16 gusa.

Uyu mukobwa ukunzwe n’abantu batari bake akomeje kwese imihigo mu mwuga akora wo gukina filime, ububyinnyi no kuririmba akaba afite intego yo gukomeza gutera imbere.

Nziza Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe