Afasha abana bavutse ku gufatwa ku ngufu muri Jenoside

Yanditswe: 13-04-2016

Uwababyeyi Honorine ni umukobwa w’imyaka 31 ufasha abana bavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu muri Jenoside hamwe n’urundi rubyiruko ndetse n’ababyeyi bahuye n’ingaruka za Jenoside.

Ibikorwa uwabyeyi akorera urwo rubyiruko ndetse n’ababyeyi bahuye n’ingaruka za Jenoside abinyuza mu muryango yatangije aba baose bahuriyemo witwa Hope anad Peace Foundation, ukaba ari umuryango utegamiye kuri leta.

Uwababyeyi avuga ko yagize igitekerezo cyo gutangiz auyu muryango nyuma yo kwitegereza neza nk’umuntu w’impfubyi warokotse Jenoside wabaye mu ngaruka za Jenoside yakorewe abatusti mu 1994, maze aza gusanga cyane cyaen urubyiruko arirwo rwibasiwe n’ingaruka za Jenoside.

Ati: “ Naritegereje nsanga nyuma ya Jneoside yakorewe abatutsi mu 1994, ingaruka zayo ziri cyane cyane ku rubyuruko numva hari icyo twakora ngo duhangane n’izo ngaruka”
Hope and Peace Foundation ni umuryango watangiye mu Ukuboza, 2013 ukaba ufite abagenerwabikorwa 418 barimo abana bavutse ku gufatwa ku ngufu bagera kuri 74, urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, urukomoka ku babyeyi bagize uruhare muri Jenoside ndetse n’ababyeyi bafashwe ku ngufu mu gihe cya Jenoside.

Nubwo uwababyeyi avuga ko abagenerwabikorwa babarizwa muri Hope and Peace Foundation bafite intabwe bamaze gutera mu kwiyakira no kwakira ibyababayeho, ngo baracyafite imbogamizi ikomeye yo kubona aho bakorera hisanzuye.

Ati: “ Imbogamizi dufite ya mbere n’uburyo bwo kwakira abantu ( abagenerwabikorwa babo) kuko nta hantu mfite mbakirira ngo abo dufasha babone aho bagirirwa inama bisanzuye kuko usanga abab bafite ibikomere bitandukanye”

Si iyi mbogamizi yonyine bafite gusa kuko no mu bagenerwabikorwa ubwabo naho usanga bafite imbogamizi zitandukanye zirimo nko kuba bamwe baracikirije amashuri, kutakirwa neza mu miryango n’ibindi

Nyamara nubwo nta bushobozi mu bifatika uyu muryango uragira, abawurimo bamaze gutera intambwe igaragara nkuko umuyobozi wabo abivuga.

Uwababyeyi ati: ‘ Mbere hari ikintu cyo kwitana ba mwana, umubyeyi wafashwe ku ngufu akumva umwana ari ikibazo, umwana nawe akumva umubyeyi ari ikibazo, abavutse mu miryango y’abagize uruhare muri Jenoside ugasnaga bitana ba mwana n’abarokotse Jenoside, ariko ubu buri wese yamaze kugira ikibazo icye, bemera kwakira ingaruka aho kubijugunyira abndi babigira ibyabo.

Uyu muryango wiganjemo abo mu mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo ariko Uwababyeyi avuga ko afite intego yo kuzawugeza muri buri karere ku buryo hose yazajya hagaragara ihuriro nk’iri. Gusa na none usanga bitazamworohera kubigeraho kuko usibye ijwi ryo kuvugira abagenerwa bikorwa b’uyu muryango, kubatabariza no kubaha ubujyanama bw’ibanze nk’umuntu wize iby’imitekerereze ( psychology) muri kaminuza, ngo nta bundi bushobozi afite bwamufasha gukomeza kwagura uyu muryango.

Gracieuse Uwadata

Forum posts

  • Minisiteri y’umuryango rwose uwashaka yayitungira agatoki ahangaha kuko umuntu nk’uyu ufite ubushake no kwitangira ikintu wese biba byiza kuba ariwe wakunganirwa kurusha kuba umuntu yarema ibishya akanashyiramo abantu babikora nkakazi gusa bitabarimo.warakoze mushiki wacu.iki ni igisubizo.

  • Muvandi, igitekerezo cyo kwifashisha ministere y’umuryango ni cyiza rwose
    Ariko hariya uvuze ko bashyiramo n’abandi bantu babikora nk’akazi gusa bitabarimo,
    Jye sinemeranya nawe kuko ikintu gikora kuri roho y’umuntu kirakomeye nta mpamvu yo gukora
    Ibitakurimo kandi uri gufasha abantu ari amafranga ukorera gusa. Murakoze.

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.