Eugènie, umutoza mu guteka wabigize umwuga

Yanditswe: 13-09-2015

Nyirambonigaba Eugenie ni umutoza mu guteka wabigize umwuga akaba afite kompanyi yitwa Home Appétit, iyo kompanyi itanga servisi zitandukanye zirimo kwigisha abashaka kumenya guteka babigishirije mu ngo zabo, bakaba banatanga izindi servisi zijyanye no gutekera ibirori bitandunye.

Uyu mubyeyi yageze ku rwego rwo gutangiza kompanyi anyuze mu nzira ndende dore ko yahoze akora akazi ko mu rugo atekera abazungu.

Eungenie ni umubyeyi w’umwana umwe ufite imyaka 34 yashinze kompanyi yigisha ibyo guteka ikanategura ibirori akuye igitekerezo ku kuba yari amaze imyaka isaga 10 atekera abazungu abonye uko bahora bakenera abantu bo kubatekera mu birori, afata umwanzuro wo kujya kubyiga mu ishuri kugirango azabikore kinyamwuga.

Ubusanzwe Eugenie yacikirije amashuri ageze mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, kubera ubuzima bw’ubupfubyi bwo kuba yarasigaye wenyine na musaza we muto bagizwe imfubyi na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Nyuma ya Jenoside aho yabaga baramwirukanye abona kwiga byamugora, niko guhitamo kuza I Kigali abona akazi ko gukorera abazungu.

Eugenie ati : “Ubundi mbere nakoreraga abazungu mbakorera imyaka irenze icumi mbatekera nkabona ukuntu bakunda kugira iminsi mikuru bagashakisha abantu baza kubatekera mu birori, noneho ndavuga nti ariko ibi bintu uwabyiga nkabikora nk’umwuga. Nagiye kubyiga muri Esther’s Aids twiga na computer nibyo bimfasha gukora ubushakashatsi.

Maze kwiga nibwo navuze ngo reka nshinge kompanyi noneho kuko nakoreraga mu bazungu natangiye kubabwira ibyo nkora nabo bakabwira abandi bazungu bagenzi babo

Eugenie avuga ko afite umwihariko wo gutegura amafunguro akomoka muri Aziya, n’ubwo n’ibindi nabyo abizi. Ayo mafunguro ngo aba afite umwihariko wo kudacanirwa cyane aho atanga nk’urugero rw’imboga zitekwa mu gihe gito cyane( half cook), ndetse akaba anarangwa no kugirwa n’ibiryo bifite intungamubiri( healthy Food)

Uyu mubyeyi kandi ahamya ko mu mezi atanu ashize atangije Home Appetit amaze kubona inyungu nyinshi zitandukanye.

Yagize ati : “Mu mezi ashize ntangiye birimo kuza, mbere umushahara wanjye wari ibihumbi ijana na makumyabiri ku kwezi, nahereye mu gitondo nkageza saa kumi n’imwe nkora ariko ubu ntabaze ay’ibiraka mbona umushahara ungana n’ibihumbi ijana na mirimgo itanu ava mu kwigisha gusa. Ibiraka iyo bijemo aba ari hagati ya 350,000 na 500,000

Abo nigisha tubarana ku isaha nk’abo nigisha amasaha 8 mu kwezi, ni 40,000 ariko biterwa naho utuye iyo ari ahantu hansaba gutega ni ibihumbi 45,000 tukamarana amezi atatu.

Ikindi cyiza ni uko nshobora kuba nafata inguzanyo kuko mfite ingwate ubu nafashe inguzanyo y’imodoka imfasha gukora akazi kanjye neza."

Eugenie agira inama abantu basuzugura umwuga wo guteka agira ati : "Umutetsi ni nk’umuganga kuko burya umuganga ni uwa kabiri ku Mana kuko aba afite ubuzima bwawe mu biganza bye, umutetsi nawe rero aba afite ubuzima bwawe kuko iyo agutekeye nabi urarwara. Ikindi kandi guteka ni umwuga uguha amafaranga vuba.”

Ubu Eugenie ni rwiyemezamirimo ufite gahunda zo kuzagera ku gushinga amahoteri n’amaresitora akomeye ndetse vuba aha akaba ateganya kuzajya afata abanyeshuri bize iby’amahoteri n’amarestora ariko bakabura akazi kubera kubura uburambe, Eugenie we akazajya abafasha kwimenyereza bakabona uburambe buzajya bubafasha kubona akazi.

Nguko uko uwahoze ari umukozi wo mu rugo, yabashije kubibyaza umusaruro ntajye kure cyane y’ibyo yakoraga none ubu kaba amaze kuba rwiyemezamirimo ufite imbere heza.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe