Kanakuze, umuyobozi wa Profemmes Twese Hamwe

Yanditswe: 10-06-2015

Kanakuze Jeanne d’Arc, ni umuyobozi w’Impuzamiryango Profemmes Twese Hamwe, akaba yaratangiranye nayo kuva igishingwa mu 1992 , ndetse akaba yaragize uruhare mu bikorwa byinshi Impuzamiryango Profemmes Twese Hamwe yagezeho.

Kanakuze ati : ‘nagiyemo igitangira kuko nari mu miryango ihuriyemo, icyo gihe nari mu bayobozi b’abagide, abagide bakaba bari bari ku isonga mu batangije Profemmes.Icyo gihe sinabaye umuyobozi wa Profemmes ariko harimo abagide bayoboraga muri Profemmes icyo gihe. Ku iremwa ryayo nararebaga, uko yakuraga nararebaga ukoyatsikiraga nararebaga kugeza na n’uyu munsi.”

Muri iyo myaka yose Madame Kanakuze yishimira ibyo Profemmes yagezeho binyuze mu bufatanye n’abandi bakorana.

Kanakuze ati ; “Ikintu cyo guhuza abagore ni ikintu Profemmes yagezeho, kandi nanjye ni ibintu nishimira numva bindi mu maraso , iyo ushishikariza abantu ikintu ukabona baracyumva nta ntsinzi irenze iyo."
akomeza asobanura ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, guhuza abagore bafite amateka atandukanye ukabasha kubashyira hamwe bakakwemerera bakaba inshuti,ni intsinzi kuri Profemmes Twese Hamwe. ati " Kugirango babyumve kimwe ntabwo byari byoroshye ariko byarashobotse. Abagore b’i Rwanda njya mvuga ngo ntibasanzwe kuko icyo gihe byatubyariye igihembo cy’ubworoherane muri 1996 twahawe na UNESCO."

Ikindi n’uko profemmes yagize uruhare runini mu gushyirwaho rw’itegeko ry’izungura ndetse n’iryo kugira ba ruharwa abantu bafashe abagore ku ngufu muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Ikindi ni uko abayobozi benshi b’abagore baba barabaye bamwe mu bagize umuryango wa Profemme twese hamwe. "Abagore b’abayobozi hafi 85 % baciye mu miryango igize
Twese Hamwe, usanga nabyo byaragize uruhare runini mu mpinduka zimwe na zimwe"

Usibye ibyo bamaze kugeraho, mu ntumbero z’ahazaza Kanakuze avuga ko Pro-femmes ifite byinshi iteganya kugeraho harimo kubaka imiryango iyigize, kongera bagore mu buyobozi bw’inzego z’ibanze harimo no mu miryango, uburinganire bugafata intebe mu miryango binyuze muri gahunda za leta zitandukanye nk’akagoroba k’ababyeyi, ikindi harimo gufasha umugore gukora ku ifaranga kandi kwinjiza amafaranga ntibibe intandaro y’amakimbirane.

Ikindi Pro-femmes irangamiye ni ugushaka ko abagabo nabo bagira uruhare mu kwimakaza ihame ry’uburinganire, mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina igihe cyose habaye gahunda y’uburinganire abantu ntibajye bumva ko ar’iby’abagore gusa. Ikindi na none hari ukuzashinga itsinda rikomeye ry’abagore rifite inararibonye mu buringanire, amahoro, no guhuza abantu.

Mu buzima busanzwe Kanakuze afite abana batatu. Yize uburezi muri Kaminuza hanyuma yiga conflict transformation mu cyiciro cya 3 cya kaminuza , mbere yo gukora muri Pro-femmes akaba yarakoze mu bintu bijyanye n’uburezi.

Byavuye mu Kiganiro yagiranye na Astrida Uwera
photo : internet

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe